Abapolisi bagiye kwerekeza muri Sudani y’Epfo basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza n’ubunyamwuga

289
RPF

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, tariki 10 Kamena 2024, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, aganira n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa

Uyu mutwe w’abapolisi (RWAFPU I-10) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Nelson Bugingo, baritegura kwerekeza mu gace ka Malakal gaherereye mu Ntara ya Upper Nile, aho bazasimbura bagenzi babo bahamaze igihe cy’umwaka.

IGP Felix Namuhoranye yabasabye kujya bahora biteguye kuzuza inshingano zabo kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza (discipline) n’ubunyamwuga.

Yagize ati: “Inshingano mufite nk’abapolisi bagiye guhagararira u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, ni uguhora mwiteguye gukora akazi kabajyanye mukihatira kurushaho kugakora neza murangwa n’ikinyabupfura, ishyaka n’ubunyamwuga kugira ngo mukomeze muheshe ishema Igihugu.”

IGP Namuhoranye yabibukije ko ikizabafasha mu kazi ari ukuba bari aho bagomba kuba, mu gihe nyacyo, bahakorera icyo basabwa kuba bakora, bafite ibikoresho bya ngombwa kandi bakirinda guha umwanya ibiganiro bitubaka ahubwo imbaraga nyinshi bakazishyira mu gukora no gutanga urugero rwiza ku bandi.

Yabagaragarije ko akazi bagiye gukora mu butumwa ari inyungu kuri bo, ku gihugu no ku rwego mpuzamahanga, abasaba kuzakitwaramo neza.

Ati: “Mugiye gutanga umusanzu wanyu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, muzitware neza muzagaruke mutewe ishema n’uko mwakoze mukuzuza inshingano zanyu uko bikwiye, bizaba ari ishema kuri mwe ubwanyu, ishema ku gihugu n’ishema ku rwego mpuzamahanga.”

Yasoje abasaba kuzakorera hamwe nk’ikipe, kubahana no gufashanya, kurangwa n’isuku no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi.

Biteganyijwe ko abo bapolisi batangira kwerekeza muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024.

Mu mwaka wa 2015 nibwo u Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda atandatu y’abapolisi boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, yose hamwe agizwe n’abasaga 1000.

Leave A Reply

Your email address will not be published.