Abarimo Bwiza, Niyo Bosco, Senderi,…basusurukije abantu mu gitaramo gisoza Tour du Rwanda

1,347

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru abatuye mu gace ka Remera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone basusurukijwe n’abahanzi nyarwanda mu rwego rwo gusoza Tour du Rwanda yari imaze iminsi ibera mu Rwanda.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi batari bake barimo Niyo Bosco, Bwiza, Bushali, Danny Vumbi, Kenny Sol, na Eric Senderi.

Bamwe mu batuye muri icyo gice, bahamirije indorerwamo.com ko banejejwe cyane no gutaramirwa n’abahanzi nyarwanda, ndetse bavuga ko bashyuhije ako gace kazwi nko “Ku Gisimenti” hari harakonje nyuma y’aho hari handitse izina rikomeye mu bijyanye no kwidagadura birimo kwisanzura.

Bwiza yashimishije benshi
Senderi na we yasusurukije abo mu Gisimenti

Comments are closed.