Abarimo noteri w’ubutaka n’umukozi w’Irembo bakurikiranyweho kugurisha ubutaka butari ubwabo

0
kwibuka31

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bakekwaho kugurisha ubutaka butari ubwabo. Muri abo harimo na noteri, aha ni ho kandi uru rwego ruhera rwibutsa abagura imitungo itimukanwa kujya bashaka amakuru yuzuye kuri yo, mbere yo kwishyura amafaranga yabo.

Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko ibi biri mu rwego rwo kwirinda kugura ibyibwe. Rwibutsa kandi abafite imitungo itimukanwa kujya bibuka kureba ko imitungo yabo ikibanditseho.

RIB ikomeje kwibutsa abaturarwanda nyuma yuko mu bihe bitandukanye ifashe ikanafunga abantu barindwi barimo noteri wigenga, umukozi w’Irembo n’umukomisiyoneri w’ubutaka bakurikiranyweho kugurisha ibibanza by’abandi babyita ibyabo. 

Ibi bikaba byaratahuwe n’umwe mu bo bagurishije ubutaka igihe yasabaga icyangombwa cyo kubaka agasanga ntibukiri mu mazina ye, yihutira gutanga ikirego kuri RIB.

RIB isobanura uko aka gatsiko kakoraga 

Aka ni agatsiko aho buri wese aba afite inshingano muri iyo migambi mibi. Umuyobozi w’aka gatsiko arambagiza ikibanza yigize umukiriya agasaba nimero ikiranga (UPI) kugira ngo umukozi w’Irembo amufashe kukibonera icyangombwa no kumenya amazina bwite ya nyiracyo, azamufashe gukora inyandiko itanga uburenganzira bwo guhagararirwa (Procuration). 

Nyuma yo kubona amazina ya nyiracyo, hakorwa inyandiko mpimbano itanga uburenganzira bwo guhagararirwa (Procuration) bagashaka uwo bayiha uzabafasha mu kugurisha ubwo butaka mu izina rya nyirabwo. Hanyuma, bakayijyana kwa noteri wigenga akemeza  ko ari iy’umwimerere kandi abibona ko nyir’ubutaka adahari ndetse n’ibisabwa bituzuye  nkuko amategeko abiteganya. 

Iyo umwe mu itsinda ahawe uburenganzira bwo kugurisha binyuze muri Procuration, habaho gukora ihererekanya ry’ubutaka (mutation) buva mu mazina ya nyirabwo bujya kuri umwe muri bo uzagurisha kugira ngo uzagura (umukiliya) azabone icyangombwa cy’umwimerere.

Muri iri tsinda harimo abagore batatu aribo bandikwagwaho ibibanza n’umuyobozi w’itsinda hanyuma bikagurishwa mu mazina yabo. Aba bagore babaga batoranyijwe n’umuyobozi w’itsinda kuko batagira abagabo kandi bafite abana bakeneye kurera, akabemerera amafaranga igihe ikibanza cyaba cyaguzwe. Aba ni nabo yoherezaga guhura n’abakiliya. 

Abacyekwa bafashwe bamaze kugurisha ikibanza kimwe gifite agaciro ka 15,000,000frw ariko bakaba bari bafite imigambi yo kugurisha n’ibindi.

Aba bakurikiranyweho ibyaha gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburinganya gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Comments are closed.