Abashoramari b’Abagande bari kotsa igitutu Leta y’u burundi gufungura umupaka uyihuza n’u rwanda

8,410
Kwibuka30
Bamwe mu baje mu nama y'abagwizatunga b'Uburundi n'u Rwanda

Abashoramari b’Abagande bari mu nama i Burundi barasaba Leta y’u Burundi gufungura imipaka iyihuza n’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ryorohe.

I Bujumbura mu Burundi hari kubera inama y’iminsi itatu ihuza ba rwiyemezamirimo b’Abarundi na bagenzi babo baturuka mu gihugu cya Uganda, ni inama yakoranye mu rwego rwo kwagura isoko ry’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi bibarizwa mu gacce kamwe ka EAC, ibihugu byombi bikaba byemeye gukorera hamwe.

Ihuriro rya ba rwyemezamirimo b’Abarundi baravuga ko bizeye kungukira muri ino nama yabahuje n’Abagande ariko kugeza ubu bakavuga ko imbogamizi ari imipaka igikomeje gufungwa ku ruhande rw’ Urwanda n’Uburundi kandi iyo nzira yari isanwe yoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bituruka mu gihugu cya Uganda.

Ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu cya Uganda nabo barasanga bazungukira byinshi muri iyi nama cyane ko mu Burundi hakenewe ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu gihugu cya Uganda, ariko abo bashoramali bakavuga ko babangamiwe cyane n’ikibazo cy’umupaka uhuza Uburundi n’u Rwanda kugeza ubu ugifunze.

Kwibuka30

Judith NABAKOOBA, ministiri w’ubutaka, inyubako n’iterambere ry’imijyi mu gihugu cya Uganda wari uherekeje abo ba rwiyemezamirimo basaga 200 bavuye i Bugande yavuze ko yizeye ko Abagande bagiye kwagurira ubucuruzi mu gihugu cy’Uburundi, mu gihe cyose nakoroherezwa na Leta.

Muri iyo nama yitabiriwe na ministre w’ubucuruzi mu gihugu cy’Uburundi, madame CHANTAL NIJIMBERE yavuze ko usibye Abagande bazashora imari mu Burundi ko n’Abarundi bagombye kwitinyuka bagashora imari i Bugande, mu gihe abashoramali b’Abagande basabye Leta y’Uburundi kongera gufungura imipaka iyihuza n’igihugu cy’Urwanda kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bworohe.

Twibutse ko nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangaje ko ifunguye imipaka yose yo ku butaka yayihuzaga n’ibindi bihugu Leta y’Uburundi yo yavuze ko imipaka iyihuza n’u Rwanda igifunzwe kubera ko ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi butari bwajye ku murongo.

Comments are closed.