Abasirikare 3,000 ba RDF basoje inyitozo ihanitse

4,475

Abasirikare barenga 3,000 mu Ngabo z’u Rwanda barimo Abofisiye Bakuru, Abofisiye Bato n’andi mapeti, basoje amahugurwa yo ku rwego ruhanitse ahabwa ingabo zirwanira ku butaka, mu Kigo cy’imyitozo y’ibanze ya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe. 

Uyu muhango wo gusoza imyitozo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Nyakubahwa Paul Kagame.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Lt. Gen. Muganga yashimye intambwe y’ingirakamaro abasoje amasomo bateye, ukwiyemeza n’ikinyabupfura bagaragaza, aboneraho kubashishikariza gukomereza aho no kudacika intege. 

Yakomeje ashima ubuyobozi bw’Ikigo gitangirwamo kmyitozo ya gisirikare cya Nasho, ndetse n’abarimu bakoze batizigama mu kongerera abanyeshuri ubumenyi buhagije kandi bakeneye mu gucunga umutekano kinyamwuga. 

Abo basirikare ba RDF bongerewe ubushobozi no gutegurirwa kuba abayobozi ba nyabo ba RDF n’Igihugu muri rusange. 

Maj. Cyrile Cyubahiro, umunyeshuri wahize abandi mu gihe cy’amahugurwa n’imyitozo, yavuze ko ubumenyi yungutse bugiye kubafasha kuzuza neza inshingano  muri RDF no ku Gihugu muri rusange.

Imyitozo ihanitse ihabwa abasirikare barwanira ku butaka yateguriwe gutyaza ubuhanga n’ubumenyi by’ingabo no kubategurira gukora kinyamwuga inshingano za gisirikare zo ku butaka bigafasha RDF, kugera ku ntego zayo zirimo no kubaka igisirikare cy’umwuga cyemewe ku rwego mpuzamahanga. 

Comments are closed.