Abasirikare ba Afurika y’Epfo birukanywe muri RDC kubera ubusambanyi n’ihohotera bagizwe abere

427

Abasirikare icyenda bo muri Afurika y’Epfo birukanywe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu Kwakira umwaka ushize bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya no guhohotera (SEA) bahanaguweho icyaha ariko bahamwa n’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yagengaga ibirindiro (BSOs).

Ibi ni ibyavuye mu cyo ubuyobozi bushinzwe itumanaho (DCC) mu Gisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) bwavuze ko ari ibyavuye mu “iperereza ryakozwe n’abashinzwe iperereza ku rwego rw’igihugu (NIOs)” ku byaha baregwa.

Urubuga defenceWeb rwabwiwe ko nta n’umwe muri aba basirikare icyenda “ushobora guhuzwa n’imyitwarire y’ubusambanyi n’ihohotera ” n’iperereza ryakozwe muri Afurika y’Epfo.

Ibi, ni nyuma y’aho Stéphane Dujarric, Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, avuze ko mu Kwakira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwakiriye raporo “ko, abasirikare bahagaritswe bajyaga mu baturage nyuma y’amasaha yo gutaha, mu kabari kazwi ko ari ahantu hakorerwaga ubusambanyi ”. Abasirikare bashinzwe disipuline b’ubutumwa baherekejwe n’abakozi bashinzwe imyitwarire na disipulini “basuye aho basuzuma raporo”.

Dujarric yabwiye abanyamakuru ati: “Nyuma yo kwemeza ko bahari no kugerageza gufunga abari bagize iryo tsinda kubera ko barenze ku mahame y’Umuryango w’Abibumbye ndetse na politiki ya y’ubutumwa yo kutagirana ubucuti n’abaturage, abakozi b’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye barahohotewe ku mubiri kandi baterwa ubwoba n’abanyamuryango babwo.”

Iperereza ryakozwe muri Afurika y’Epfo ryakurikiranye ibyo ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri DRC (MONUSCO) bwavuze ko ari “igikorwa cyihuse kandi gikomeye” nyuma ya “raporo z’imyitwarire idakwiye y’abashinzwe kubungabunga amahoro”. Ingamba zambere zirimo guhagarikwa ku mirimo, gufungwa no gufungirwa ku cyicaro. “Iperereza ryuzuye” ryagombaga gukorwa.

Itangazo rya MONUSCO ryamaganye iyo myitwarire “idakwiriye abakozi ba Loni”.

Ubuyobozi bushinzwe itumanaho muri SANDF bwavuze ko abo basirikare barenze ku mabwiriza agenga ibirindiro kandi bashinjwe icyaha cyo kurenza amasaha yo gutaha. Bagejejwe imbere y’urukiko rwa Gisirikare, ahantu hatatangajwe, ariko ngo birashoboka ko hari mu nyubako y’Umujyi wa Thaba Tshwane hagati yUkuboza umwaka ushize na Gashyantare 2024.

DCC yavuze ko bahamwe n’icyaha bahanishwa ihazabu kuva ku ma Rand 2000 kugeza ku 4000 ndetse no gufungirwa mu kigo hagati y’iminsi 90 kugeza 240. Ku kijyanye no gufunga iki gihano gisubitse imyaka ibiri mu gihe batahamwa n’icyaha nk’icyo cyakozwe muri iyi myaka ibiri.

(Src:Bwiza)

Comments are closed.