Abatavuga rumwe na Tshisekedi mu nzira zo kwihuza

1,600
Kwibuka30

Intumwa z’abahatanira Intebe y’umukuru w’igihugu, Martin Fayulu, Moise Katumbi, Matata Ponyo, Dr Denis Mukwege, na Delly Sesanga, bari mu biganiro i Pretoria, muri Afurika y’Epfo mu kureba ko bashyigikira kandidatire imwe.

Ibi biganiro muri bibaye mugihe abanyapolitiki bashaka kwishyira hamwe kugira ngo bongere imbaraga bazabashe gutsinda amatora.

Izi ntumwa zahawe inshingano zo gushakisha uburyo bufatika bw’ubufatanye bwa politiki mu matora ya perezida yegereje.

Kwibuka30

Imishyikirano yatangiye kuri uyu wa mbere izamara iminsi itatu iyobowe n’umuryango utegamiye kuri Leta In Transformation Initiative (ITI), washinzwe mu 2013 kandi ugizwe n’ayoboye ibiganiro byagejeje kw’iherezo politiki y’ivangura ruhu.

Imyanzuro izava muri ibi biganiro bya Pretoriya izamenyeshwa abakandida, kandi haracyasuzumwa uko hategurwa izindi nama zabera ku butaka bwa Congo.

Amakuru yemeza ko intego nyamukuru ari ukureba ko habaho amasezerano yuko habaho kandidatire imwe, bityo abatavuga rumwe n’ubutegetsi imbere y’amatora ya perezida mu Kuboza 2023 bakazaba bafite imbaraga.

Muri Transformation Initiative mu kwezi k’ukwakira 2018 yateguye ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi i Johannesburg, yitabiriwe n’abanyapolitiki nka Vital Kamerhe, Martin Fayulu, Freddy Matungulu na Adolphe Muzito,icyo gihe, ibiganiro byibanze ku bumwe bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora ya perezida.

(Src:Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.