Abaturage b’u Burundi banenze abasirikare babo bahungiye mu basivili bigatuma bicwa

1,278

Guverinoma y’Uburundi iremeza ko hapfuye abantu 9 barimo abagore 6 n’umusirikare mu bitero by’abantu bitwaje intwaro byagabwe i Buringa na Gihanga mu ijoro ryo ku ya 25 Gashyantare 2024.

Umunyamabanga mukuru wa leta y’u Burundi, Jérôme Niyonzima,yashyize hanze itangazo rivuga ko abandi bantu 5 bakomeretse barimo abagore 3.

Ibindi yavuze byangiritse n’imodoka ebyiri zatwitswe na moto ndetse n’ibiro bya CNDD FDD birasenywa.

Uburundi bwavuze ko bwamaganye iki gikorwa cy’ubugome cyashyize abaturage bamwe mu kiriyo ndetse bwihanganisha abagize ibyago.

Muri iri tangazo yavuze ko u Rwanda rutera inkunga y’ibikoresho no gutoza umutwe wa RED Tabara ngo ugabe ibi bitero bishyira abaturage mu kiriyo.

Umuturage wabuze abo mu muryango we yavuze ko bahangayitse kubera ibyabaye gusa asaba leta kugira icyo ikora.

Ati: “Buri gihe ni abaturage bababara. Tubayeho mu bwoba ko dushobora kugabwaho ibitero igihe icyo aricyo cyose. Tubayeho mu bwoba. Ibi bitero bimaze kuba kabiri mu gihe kitarenze amezi abiri.”

Undi muturage yabwiye SOS Media Burundi ati:“Muri iki gitondo habaye gusaka. Abategetsi bacu barashinja abaturage bamwe kwakira inyeshyamba. Ariko mvugishije ukuri, baturutse hakurya muri RDC. Turasaba guverinoma gushakisha abo bantu no kuganira nabo kuko bazwi. ”

Abandi baturage bavuze ko Ingabo z’u Burundi zatewe zihitamo kujya kwihisha mu baturage byatumye nabo bicwa.

Uwarokotse yagize ati :”Abasirikare bahungiye mu ngo zacu, abagabye igitero bari bitwaje imbunda nini barabakurikira barasa n’abasivili. Abasirikare bose bahunze. Abantu bose bafite ubwoba kugeza ubu.”

RED Tabara kuri uyu wa 26 Gashyantare yigambye ko ari yo yagabye ibi bitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa ‘Kwa Ndombolo’ muri zone Buringa.

Yemeje ko yishe abasirikare batandatu b’u Burundi, isenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD. Iti “Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.”

Uyu mutwe washyize hanze amafoto y’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi wafashe, imbunda za AK-47 wafashe n’ibiro bya CNDD-FDD wasenye. Wafashe kandi ibendera ry’iri shyaka.

RED Tabara yateguje ko izakomeza kugaba ibitero mu Burundi kugeza igihe “Leta ya CNDD-FDD” izahagarika gutera ubwoba abaturage, ikanemera ko habaho ibiganiro bidaheza bigamije gushaka amahoro arambye muri iki gihugu.

Bamwe mu bagize sosiyete sivili mu Burundi barasaba kuganira na RED Tabara kuko ari abanyagihugu, nka Deo Hakizimana uyobora CIRID, ndetse hakavanwaho impapuro zita muri yombi abahunze.

Red-Tabara yaheruka kugaba igitero mu Ukuboza 2023 aho leta yavuze ko yishe abantu 20 ariko Red-Tabara yo ivuga abasirikare umunani n’umuporisi umwe.

(SRC:Umuryango.rw)

Comments are closed.