Abavuye muri FDLR bavuze uko bakoranaga n’igisirikare cya RDC n’icy’u Burundi

335

Bamwe mu basore baherutse gutoroka amashyamba yo muri Congo aho bakoranaga n’imitwe y’iterabwoba harimo n’uwa FDLR bakishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda, baravuga ko bakoranaga mu bikorwa bya gisirikare n’ingabo z’iki gihugu FARDC ndetse n’Ingabo z’u Burundi kumwe n’imitwe y’abarwanyi yiyise Wazalendo.

Umwe muri bo uvuga ko ufite imyaka 18 y’amavuko, yavuze ko yagiye muri Congo agiye kuragira amatungo, maze agafatwa n’abasirikare bo mu mutwe wa Nyatura, bakabafata bakabajyana mu mashyamba batangira kubatoza igisirikare.

Yagize ati:”Nariho ndaragira inka mu bice byegereye umupaka, maze abasore bo mu mutwe wa Nyatura baraza baranshimuta banjyana mu mashyamba batangira kuntoza igisirikare, ni ubuzima bwari bugoye, mu minsi mike bampuje na FDLR maze ntangira kurwana ntyo

Uyu musore aravuga ko boherezwaga kurwana bafatanije n’abasirikare ba DRC aribo ba FARDC, Abarundi, Nyatura, ndetse na FDLR, akavuga ko bari babwirwaga ko intego ari ugukubita M23 barangiza bagahita bagana i Rwanda gukuraho ubutegetsi buriho.

Aba basore bari hagati y’imyaka 18 na 25 baragira inama urundi rubyiruko rwasigaye muri ayo mashyamba gutaha kuko intego zabo zitazagerwaho.

Comments are closed.