Abayungukamo menshi ntayo bacukura – Perezida Kagame ku bashinja u Rwanda kwiba amabuye ya RDC

151

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu byirirwa bitoteza u Rwanda ngo rwiba amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biba byirengagiza nkana uko ibintu bikorwa kuko biri mu bicuruza menshi bikayungukiramo cyane kandi ntaho biyacukura.

Yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20 yatangiye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026.

Hari nyuma y’ikiganiro cyagarukaga ku iterambere ry’urwego rw’amabuye y’agaciro rumaze imyaka 96 rutanga umusaruro ku Rwanda.

Iyo havuzwe ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ibihugu byinshi bikunze kwibeshya ko rwo ntayo rufite ahubwo ruyakura muri RDC.

Icyakora benshi bagaragaza ko ari ukwirengagiza nkana kuko u Rwanda rwashoye muri uru rwego haba mu bucukuzi no kuyatunganya.

Mu Rwanda harimo inganda nka Gasabo Gold Refinery ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka, LuNa Smelter ifite ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi, na Power Resources International Ltd ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.

Izi nganda zitunganya amabuye y’agaciro ava mu Rwanda ariko zikanakira ava mu bindi bihugu ariko mu buryo bukurikije amategeko.

Perezida Kagame yabajije Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase ingano y’amabuye y’agaciro u Rwanda ruvana muri RDC.

Mu gusubiza Uwase yagize ati “Ntabwo dukeneye amabuye ya Congo kugira ngo dutere imbere. Imisozi yacu irimo amabuye icyo dusabwa cyonyine ni ukumva agaciro kayo, tukabishyiramo imbaraga, tukagira icyerekezo kirambye, tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze ahubwo dukwiriye no kuyatunganya. Tukaba twaba ihuriro ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace kandi atunganyije.”

Yatanze urugero ku bihugu nka Singapore, u Busuwisi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byinjiza amafaranga menshi ava mu mavuye kandi bitayacukura kuko byabaye ihuriro ry’ubucuruzi bwayo, avuga ko n’u Rwanda byashoboka kuko runayacukura.

Perezida Kagame yamwuganiye agaragaza ko aho amabuye y’agaciro yava hose bidakwiriye kuba ikibazo.

Perezida Kagame yavuze ugiye gukurikirana abantu bose bari mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ibihugu biteye imbere byirirwa bishaka gukurikirana u Rwanda muri uru rwego, ko nta mabuye y’agaciro bifite.

Ati “Nta mabuye bagira ariko bayungukamo kurusha abantu bose. Bayavana he? […] Ni ukuvuga ngo amabuye tuvana muri Congo atugeraho tukayatunganya, ntihakagire asigara mu Rwanda igihe ari mu nzira aza iwacu. Ni cyo biba bivuze gusa. Ariko arajya iwanyu kubera iki? Inzira yose agenda kuki hatagira ugira icyo avanaho? Ibyo biri mu yahe mategeko, biri mu wuhe muco, byo kuvuga ngo wowe ntuzagire icyo ukora ibintu byose bizajya binyura hano….”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri aka gace u Rwanda ruherereyemo hari inzira ikomeye abantu bakoresha yo gutwara amabuye ya RDC, yibutsa ko amabuye yose ava muri RDC atanyura mu Rwanda.

Yibukije ko u Rwanda rudahana imbibi na RDC yose, ko nk’ibiva mu bice bya Katanga, Equateur bitanyura mu Rwanda, ahubwo bifite ahandi binyura.

Ati “Ariko hano mu Burasirazuba bwa RDC, usibye n’amabuye, n’abantu barambuka bagafata indege hano bakajya iyo bajya. Ubu se tuzabuze Abanye-Congo cyangwa tuzabuze abantu ngo niba mushaka kujya Dubai, Bruxelles cyangwa Paris, Londres cyangwa Washington, ntimugafatire indege mu Rwanda? Abantu bareke kujya bavuga ubusa.”

Umwe mu bakoze ishoramari mu bijyanye n’amabuye y’agaciro, Kalima Jean Malic na we yashimangiye ko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro menshi ndetse kuva mu myaka myinshi ishize yahacukurwaga.

Ati “Mbere y’uko banambuka banajya mu bindi bihugu duturanye, abaje gukora uwo mwuga batangiriye mu Rwanda. Batangiriye za Rwinkwavu na Rutongo bagenda bakurikira uwo mukandara. Ntabwo amabuye yaba ahandi ngo tuvuge ko mu Rwanda adahari.”

Kalima yashimangiye ko nubwo Abanyarwanda bacukura amabuye y’agaciro abayohereza mu mahanga ari abo muri ibi bihugu bikunze kwigiza nkana bivuga ko mu Rwanda nta mabuye ahari.

Ati “Bazabaze bene wabo baza kugura bakayashora. […] Dufite ibihugu byinshi byanatangiye kuzana zahabu yabo mu Rwanda bikayisukurira hano hanyuma ikajyanwa hanze.”

31% bya wolfram y’ikoreshwa ku Isi iva mu Rwanda.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bwateye imbere. Ubu uru rwego ruha akazi abarenga ibihumbi 92, rukiharira 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Mu 2024 rwinjije miliyari miliyari 1,7$ avuye kuri miliyoni 373$ mu 2017.

U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 ruzaba rubarura umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana na 2,2$. Gukusanya amabuye yose yacukuwe bikava kuri 40% bikagera kuri 80%.

Mu Rwanda hacukurwa amabuye menshi cyane, ni ukuvuga gasegereti, coltan na wolfram, aho rucukura toni hagati ya 8000 na 10000 buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase yagaragaje ko u Rwanda rukungahaye ku mabuye y’agaciro menshi yibutsa ko hafi 31% ya wolfram ikoreshwa mu Isi yose iva mu Rwanda.

Ati “31% bya wolfram ikoreshwa mu Isi hose iba yaturutse mu Rwanda, bikadushyira ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa kane mu Isi hose.”

Wolfram nyinshi icukurwa mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, ni cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye nk’ayo menshi.

Iki kirombe gicukurwamo wolfram irenga toni 100 ku kwezi. Biteganyijwe ko mu myaka itanu iri imbere hazacukurwamo wolfram ingana na toni 250 ku kwezi.

Umuyobozi Mukuru wa RMB kandi yavuze ko no kuri coltan u Rwanda ruhagaze neza kuko iruvamo ingana na 22% by’ikoreshwa ku Isi hose.

Ati “Abahakana ko amabuye yacu ko adahari wasanga bayakoresha muri telefone zabo za buri munsi. Dufite amabuye akenewe kandi meza ndetse anatanga umusanzu.”

Uwase yibukije ubyuryo amabuye agira agaciro bijyanye n’ibigezwego, ha handi gasegereti na wolfram byashyizwemo imbaraga kugira ngo ibihugu byiyubake mu nganda.

Byagutse mu myaka ya za 2000 ubwo iterambere ry’ikoranabuhanga ryafataga indi ntera, abantu bamenya agaciro ka coltan, mu myaka itandatu ishize ibintu byahindutse.

Yavuze ko ubu hari inkundura y’amabuye y’agaciro ya Lithium na beryl, yafatwaga nk’imyanda ubwo abantu bacukuraga amabuye, ubu yabaye imari ishyushye ndetse n’u Rwanda rwatangiye gukora ubushakashatsi butomoye kuri yo.

Uwase yavuze ko ubu 80% by’uturere two mu Rwanda habarurwa aya mabuye, ko ubucukuzi bwahaye akazi abarenga ibihumbi 92, ndetse ubu bucukuzi bwinjije imisoro ingana na miliyari zirenga 129 Frw.

Ibyo kandi byajyanye no kubaka ibikorwaremezo by’aho ubu bucukuzi bukorerwa nk’imihanda, kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage, n’ubundi bucuruzi.

Ishoramari na ryo ntabwo ryasigaye kuko nk’ubu mu Rwanda hari ikigo cya mbere ku Isi mu gukora ubushakashatsi bwa Lithium mu Rwanda izwi nka Rio Tinto.

Mutarama 2024, u Rwanda na Rio Tinto Minerals Development Limited byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ubu bufatanye bwatangiye gutanga umusaruro kuko muri Nyakanga 2025 byatangajwe ko ubushakashashatsi bumaze iminsi bukorwa bwagaragaje ko mu Rwanda hari amabuye ya ‘Lithium’ ya mbere meza.

Rio Tinto ni ikigo cy’Abongereza n’Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873. Ni icya kabiri kinini ndetse gikomeye mu bijyanye no gushakisha, gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro mu Isi hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye.

Comments are closed.