AFC/M23 yahagaritse igitero cya Wazalendo i Goma

266
kwibuka31

Ihuriro AFC/M23 ryahagaritse igitero imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Nyakanga 2025, abarwanyi ba Wazalendo bikekwa ko baturutse muri Pariki ya Virunga bagabye igitero mu gace ka Mugunga ndetse no muri gurupoma ya Rusayo.

Muri iryo joro humvikanye urusaku rw’amasasu rwamaze amasaha agera kuri atatu, ubwo AFC/M23 yashakishaga abarwanyi ba Wazalendo bashakaga guhungabanya umutekano wa Goma.

Abatuye mu tundi duce tw’uyu mujyi turimo Ndosho na Kyeshero bumvaga urusaku rw’amasasu, bari bafite ubwoba ko iki gitero gishobora kubageraho, ariko muri iryo joro AFC/M23 yashoboye gusubiza inyuma abarwanyi ba Wazalendo bose.

AFC/M23 igenzura Goma kuva muri Mutarama 2025. Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’iri huriro, Manzi Willy, tariki ya 22 Nyakanga yatangaje ko abarwanyi babo bakomeje gusenya ibintu byose bishobora guhungabanya umutekano w’uyu mujyi.

Yagize ati “Inzego z’umutekano zacu zikomeje zitizigama kandi zibyiyumvamo nk’inshingano, umurimo wo gusenya abagizi ba nabi bashaka guhungabanya umutekano w’abaturage bacu.”

Manzi yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yafataga Goma, ingabo byari bihanganye zahishe mu baturage imbunda, amasasu, amabombe n’ibindi bishobora kwica, kandi ko umunsi ku wundi iri huriro ribitahura.

Comments are closed.