AFC/M23 yahaye gasopo Leta ya Congo ayishinja kwica abaturage

0
kwibuka31

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yihanganirije ingabo z’iki gihugu n’indi mitwe bikomeje kwifatanya mu kugaba ibitero mu bice rigenzura no mu bice bituwe n’abaturage benshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 1 Nzeri 2025, Nangaa yagaragaje ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi budashaka amahoro nubwo bwashyize umukono ku mahame ngenderwaho, bubifashijwemo na Leta ya Qatar yabuhurije mu biganiro by’ibanze na AFC/M23.

Nangaa yagize ati:“AFC/M23 irihanangiriza Bwana Félix Tshisekedi ku bitero bishya by’ingabo zo mu ihuriro rye ry’abajenosideri kandi ifite uburenganzira bwo kuzisenya ako kanya. Bisobanuke: rizabona igisubizo gikwiye kugeza igihe ikibi kizasenyerwa aho gituruka.

Yasobanuye ko mu gihe ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rikomeje kugaba ibitero muri izi ntara zombi, ryohereje ingabo ibihumbi 12 mu misozi yo muri teritwari ya Uvira, zirimo iz’iki gihugu, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’Imbonerakure kugira ngo zitegura ibitero simusiga.

Nangaa yavuze ko birenze kurenga ku gahenge, Leta ya RDC yanze kurekura imfungwa 700 zasabwe na AFC/M23 zirimo abanyamuryango b’iri huriro n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo, nyamara ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku mahame azifasha kugera ku masezerano y’amahoro tariki ya 19 Nyakanga, yari yarabyemeye.

AFC/M23 yamenyesheje Leta ya Qatar, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda z’amahoro, ko atari yo irenga ku gahenge, ahubwo ko bikorwa n’ubutegetsi bwa RDC bwiyibagiza ibyo bwemeye.

Ibiganiro bihuza Abanye-Congo

Umuryango wa Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008 uherutse gutumira abo mu butegetsi bwa Tshisekedi n’ababurwanya mu biganiro by’amahoro bibahuza nk’Abanye-Congo, iruhande rw’inama ngarukamwaka y’amahoro n’umutekano utegura.

Abatumiwe muri ibi biganiro barimo umujyanama wa Tshisekedi, Désiré-Cashmir Eberande Kolongele, abo muri Guverinoma ya RDC, Nangaa, Thomas Lubanga uyobora umutwe witwaje intwaro wa CRP, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Martin Fayulu na Moïse Katumbi.

Mu nama yamuhuje n’abanyamuryango b’ihuriro Union Sacrée tariki ya 29 Kanama, Tshisekedi yavuze ko Abanye-Congo badakeneye umuhuza kuko bashobora kwikemurira amakimbirane ari hagati yabo, bityo ko ibiganiro bitegurirwa hanze bitabashishikaje.

Yagize ati:“Ntabwo nzemera kurangazwa na gahunda z’ibiganiro hano na hariya. Ibiganiro bihoraho kandi bigomba kubera muri RDC. Abanye-Congo ntibakeneye umuhuza kugira ngo baganire, ntibagomba gufata intwaro kugira ngo bahangane mbere yo kujya mu biganiro.

Nangaa yatangaje ko gahunda y’umuryango wa Mbeki atari nshya kuko isanzwe igira uruhare rukomeye mu gukemura amakimbirane muri Afurika, kandi ko ishyigikiwe n’abantu bo mu bihugu byinshi kuri uyu mugabane.

Umuyobozi wa AFC/M23 yavuze ko niba Tshisekedi adashaka ko abo mu butegetsi bwe bajya mu biganiro by’amahoro, abandi Banye-Congo bo bazaganira, kandi ko ku bw’iyo mpamvu, yamaze kohereza muri Afurika y’Epfo itsinda rinini rihagararira iri huriro.

Comments are closed.