AFC/M23 yavanye ingabo zayo muri Uvira

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwemeye kurekura Umujyi wa Uvira bwafashe mu minsi 6 ishize, mu guharanira ko amahoro aganza nk’uko bikubiye mu Masezerano ya Doha wasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Corneille Nangaa, Perezida wa AFC/ M23 ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, yagize ati: “Bidasuborwaho AFC/M23 irakura ingabo zayo muri Uvira nk’uko yabosabwe n’abahuza ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko bashingiye ku byabanayeho mu bihe byashize, Ingabo za Leta (FARDC), Wazalendo, FDLR, abacanshuro n’abandi bamabari babo, ntibahwema guhirahira bashaka kongera kwigarurira uduce babuze mu Burasirazuba bwa Congo.
Bityo rero AFC/ M23 yasabye abahuza mu biganiro by’amahoro gushyiraho ingamba zifatika zo gucungira umutekano uyu Mujyi wa Uvira zirimo gukuramo ingabo za Leta n’abambari bazo, gucungira umutekano abasivili n’ibikorwa remezo, no gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhosha intambara binyuze mu kuhashyira inzego z’umutekano zitagira aho zibogamiye.
Nanone kandi ku birebana n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa ingabo z’u Burundi zihora zishoza intambara, AFC/M23 yahamije ko itazigera yemera ko bongera kuhagira ibirindiro bikuru bigamije kugirira nabi abaturage ba Congo no gutesha agaciro umubano w’ibihugu by’abaturanyi mu Karere.
Ku wa Gatatu w’icyimweru gishize tariki ya 10 Ukuboza, ni bwo AFC/M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Uvira, isaba abaturage bari bamaze iminsi bahungiye mu bindi bice ndetse no mu bihugu by’abaturanyi gutahuka babizeza umutekano usesuye.
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka, yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe.
Ubuyobozi bwa AFC/ M23 bushimangira ko burekuye uyu Mujyi wa Uvira butirengangije ubushotoranyi buhoraho bw’Ingabo za RDC n’abambari bazo.
Iki gikorwa ngo kigamije kubaka icyizere ku ruhande rwa Guverinoma n’abahuza mu biganiro by’amahoro bya Doha na Washington byashyiriweho kugarura amahoro arambye mu Karere.
Comments are closed.