AFC/M23 yemeje ko yabohoye Umujyi wa Uvira.

197

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika ubwicanyi n’imvugo z’urwango, kuri ubu abarwanyi b’uwo mutwe bamaze gufata Umujyi wa Uvira.

Umuvugizi wa AFC/ M23 Lawrence Kanyuka, yemeje ifatwa ry’uyu Mujyi ukora ku Kiyaga cya Tanganyika ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, nyuma y’uko hari hashize amasaha akabakaba 24 bihwihwiswa ko abarwanyi b’uwo mutwe baraye mu Mujyi.

Yagize ati: “Icyago cyari gihari cyakuweho, kandi twemeza ko Umujyi wa Uvira kuri ubu wabohowe. Turasaba abaturage bagenzi bacu gukomeza imirimo yabo batekanye mu mutwe: AFC/M23 ibereyeho kubacungira umutekano.”

Yakomeje asaba n’abaturage bahunze guhunguka bagasubira mu byabo, kuko Uvira itakirangwamo urugomo rw’uburyo ubwo ari bwo bwose.

Uvira ifashwe nyuma y’imirwano imaze iminsi ishyamiranyije AFC/M23 n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, ziyunze n’umutwe wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.

Iyo mirwano yatumye abasaga 200 000 bava mu byabo ndetse n’abiganjemo abasivili babarirwa muri 74 na bo bahasiga ubuzima nk’uko byemezwa mu mibare ya Loni.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ubufatanye bwa Leta ya RDC n’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, muri iyo ntambara ikomeje guteza ibibazo mu baturage.

U Rwanda rwavuze ko rudashobora kugerekwaho inshingano zo kugira uruhare mu birimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe Congo ari yo yarenze ku masezerano y’amahoro yashyiragaho agahenge, bigatuma umutwe wa AFC/M23 yitabara.

Comments are closed.