Afrobasket: U Rwanda rwatsinze Uganda mu mukino witabiriwe na perezida wa repubulika

3,348

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu mu mukino wari uw’ishiraniro, ikipe y’u Rwanda y’abagore yaraye itsinze iy’abagande bituma yerekeza mu gice cya kabiri cy’irangiza.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Basketball yatsinze iya Uganda mu mukino ukomeye kuri aya makipe yombi wari uwo gushaka kugera muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cya Africa cy’ibihugu cya basketball mu bagore.

U Rwanda rwatsinze amanota 66 kuri 61 ya Uganda ku nshuro ya mbere ruhita rubona umwanya muri ‘demi-finale’ y’iyi mikino nyafurika rwakiriye ku nshuro ya mbere.

Umutoza w’u Rwanda Cheikh Sarr mbere yari yavuze ko batari bukore ikosa ryo gutsindwa uyu mukino.

Uyu mukino ntabwo uba ari usanzwe gusa kuko ni amakipe y’ibihugu by’ibituranyi kandi bikunze kuba ibikeba mu mikino.

Ineza Sifa ufite umupira yatsinze amanota 19 ku ruhande rw’u Rwanda, naho Jannon Otto wa Uganda atsinda amanota 31 nubwo bitafashije ikipe ye gutsinda uyu mukino.

Byageze aha gute?

U Rwanda rwazamutse mu itsinda rwarimo ari urwa mbere rutsinze umukino umwe (wa Cote d’Ivoire) rutsindwa undi (wa Angola).

Naho Uganda yazamutse ari iya kabiri mu itsinda yari irimo, biba ngombwa ko ejo kuwa kabiri ikina imikino yo gushaka umwanya muri 1/4 aho yaraye isezereye DR Congo iyitsinze amanota 78 kuri 62.

U Rwanda, ruri imbere y’abafana barwo, rusa n’urufite amahirwe kuri uyu mukino uba uyu munsi saa kumi n’ebyiri ku isaha ya Kigali, kuko rwabashije kuruhuka umunsi w’ejo kuwa kabiri, naho Uganda yaraye ikinnye irasubira mu kibuga nanone kuri uyu mugoroba.

Mu gihe Uganda yariho ikina na DRC, abakinnyi b’u Rwanda bari baruhutse bari kuri stade bareba uyu mukino, imbere uhereye ibumoso hari Sifa Joyeuse na Hope Butera

U Rwanda ruri gufashwa cyane n’abakinnyi bane bakomeye; Destiney Philoxy, Hope Butera, Janai Crooms na Sifa Joyeuse Ineza, bagafatanya na bagenzi babo.

Naho Jannon Otto, Jane Asinde – aba bombi baraye batsinze DR Congo amanota 18 buri umwe – hamwe na Hope Akello na Melissa Akullu, nibo bari gufasha cyane Uganda.

Uganda n’u Rwanda ni ubwa mbere zihuriye muri 1/4 cy’iki gikombe cya Africa.

Ni ayahe makipe amaze gusezererwa?

Uganda mu byishimo nyuma yo gusezerera DR Congo

Nyuma y’imikino yabaye ejo, amakipe y’ibihugu ane yahise avamo. Guinea yatunguye Angola iyitsinda amanota 71 kuri 69 – abagore b’ikipe ya Angola ubusanzwe ihora iza mu zihabwa amahirwe kandi imaze gutwara iki gikombe kabiri – batahana agahinda gakomeye.

DR Congo, Misiri, Côte d’Ivoire nazo ziyongereye kuri Angola mu zasezerewe nyuma yo gutsindwa imikino y’ejo kuwa kabiri.

Imikino ya 1/4 yaraye ibaye:

  • Cameroon 77 – 80 Senegal
  • Mali 96 – 40 Guinea
  • Rwanda 66 – 61 Uganda
  • 21:00 – Nigeria vs Mozambique

Ni izihe zihabwa amahirwe?

Senegal yegukanye iri rushanwa inshuro 11 yaraye isezereye Misiri

Iki gikombe cya Africa gikinwa buri myaka ibiri kuva mu 1966 Senegal niyo yiganje kuko imaze kugitwara inshuro 11. Gusa ntigiheruka kuko Nigeria ariyo iherutse kugitwara inshuro eshatu yikurikiranya.

Nubwo Senegal yatangiye nabi itsindwa, yo na Nigeria zirahabwa amahirwe menshi, kongeraho Mali yatsinze bikomeye Uganda na Senegal mu matsinda ikazamuka ari iya mbere.

U Rwanda ruri imbere y’abafana barwo ntirwakurwa mu bahabwa amahirwe, ariko nta bigwi rufite muri iyi mikino kuko nta na rimwe ruragera kuri za ‘finals’, ndetse akenshi rwasezererwaga mu majonjora mu turere tw’ibihugu ntirugere muri iki gikombe cya Africa nyirizina.

Mozambique imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro enye, uyu mwaka biraboneka ko ifite inyota yo kucyegukana, Cameroon nayo yatsindiwe na Senegal kuri ‘final’ mu 2015 nayo ubu irashaka kurenga aho ikagitwara.

Bizasobanuka kuwa gatandatu ahateganyijwe umukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda yahabwaga amahirwe kubera ko yakiniraga imbere y’abafana bayo bari benshi cyane.

Comments are closed.