Afrobasket:Ikipe y’u Rwanda ifite umukino isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze muri 1cya4

4,208

Nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu itsinda A, kuri uyu wa Mbere taliki 30 Kanama 2021, ikipe y’u Rwanda irakina na Guinea yabaye iya 3 mu itsinda B mu guhatanira itike ya ¼ cy’irangiza.

Uyu mukino  ikipe y’u Rwanda irasabwa kuwutsinda kugira ngo  yandike amateka yo gukomeza muri ¼ ku nshuro ya mbere  kuva yatangira kwitabira iyi mikino y’Afurika muri 2007.

Izi kipe si ubwa mbere zigiye guhura kuko mu mikino y’Afurika iheruka muri  2017, ikipe y’u Rwanda na Guinea zari kumwe mu itsinda C aho ikipe y’u Rwanda yatsinze Guinea amanota 75 kuri 55. Izi kipe ariko  ziheruka  gukina umukino wa gicuti  taliki mu rwego rwo kwitegura iyi mikino y’Afurika. Uyu mukino wabereye i Dakar muri Senegal warangiye Guinea itsinze u Rwand amanota 91 kuri 83.   

Muri iri rushanwa ikipe y’u Rwanda ni yo yitwaye neza ugereranyije na Guinea kuko ikipe y’u Rwanda yatsinze imikino 2  uwa RDC na Angola itsindwa umwe wa Cap Vert mu gihe Guinea yatsinze umukino umwe wa Misiri igatsindwa imikino ibiri na Tunizia na Centrafrique.

Mbere y’uko ikipe y’u Rwanda ikina uyu mukino, Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangaju Aurore Mimosa  ari kumwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mugwiza Desire basuye ikipe y’igihugu aho icumbitse muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre maze Minisitiri abagezaho ubutumwa ba Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame  bwo  kubashimira uburyo bakomeje kwitanga bashimisha Abanyarwanda  abasaba gukomerezaho.

Image
Ministre Mimosa ashyikiriza abasore b’ikipe y’igihugu ubutumwa bwa Perezida wa repubulika

Comments are closed.