Aga Khan umuherwe uzwi cyane mu karere nka nyiri ibitaro bikomeye biri i Nairobi yapfuye

933

Aga Khan, umuherwe utunze za miliyari z’amadorari akaba n’umuyobozi mu by’ukwemera yapfuye ku myaka 88, nk’uko byatangajwe n’ikigo cye Aga Khan Development Network.

Igikomangoma Aga Khan ni Imam wa 49 w’Abasilamu b’aba-Ismaili, ufite isano y’umuryango igera mu buryo butaziguye ku ntumwa y’Imana Muhammad.

“Yapfuye mu mahoro” i Lisbon muri Portugal, akikijwe n’umuryango we, nk’uko kiriya kigo cye cyabishyize mu itangazo.

Aga Khan yavukiye mu Busuwisi, ibihe by’ubwana bwe abibamo muri Kenya, ubu yari atuye mu nzu yo mu bwoko bwa ‘chateau’ mu Bufaransa.

Shehbaz Sharif, minisitiri w’intebe wa Pakistan – igihugu Aga Khan akomokamo – yatangaje akababaro ke kubera uru rupfu, amwita “umugabo w’icyerekezo, ukwemera n’ubuntu”.

Aga Khan yari azwi cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera ibitaro yashinze bikomeye bya Aga Khan Hospital biri i Nairobi muri Kenya.

Azwi kandi kuba yarashinze amashuri atandukanye yamwitiriwe muri Kenya, Uganda, na Tanzania – igihugu yoherejwe gukoreramo ubwo yasimburaga sekuru nka Imam mu 1957.

Aga Khan yari afite kandi ikirwa bwite muri Bahamas, ubwato bwa ‘super-yatch’, hamwe n’indege bwite. Yari abayeho ubuzima bw’agatangaza.

Aga Khan ari mu bantu bubashywe muri Kenya – aho yakuriye – kubera ishoramari rikomeye ryafashije abaturage benshi b’iki gihugu mu uburezi, ubuvuzi, imirimo n’ibindi. Ku ifoto ni mu 2007 ubwo yahabwaga umudari w’icyubahiro cyikirenga n’uwahoze ari perezida wa Kenya Mwai Kibaki

Yari afite amashuri, n’amashami y’amashuri – yashinze kandi yamwitiriwe nka kaminuza Aga Khan University iri i Karachi muri Pakistan, Aga Khan University iri i Nairobi, amashuri yisumbuye n’abanza yashinze kandi yamwitiriwe muri Kenya, Aga Khan Program for Islamic Architecture iri muri Kaminuza ya Harvard na Massachusetts Institute of Technology zo muri Amerika.

Mu guteza imbere uburezi muri Afurika, ikigo cye cyahaye ‘scholarships/bourses’ abanyeshuri ibihumbi bize amasomo atandukanye y’ubuvuzi, ikoranabuhanga, n’itangazamakuru.

Yashinze kandi ikigo Nation Media Group, cyaje kuba ikigo kigenga cy’itangazamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Afurika y’iburasirazuba no hagati, gifite ibinyamakuru byandika, radio na televiziyo nyinshi mu karere.

Abasilamu b’aba-Ismailis yari abereye Imam bafite abayoboke bagera kuri miliyoni 15 ku isi, harimo 500,000 muri Pakistan. Aba-Ismailis bari kandi mu Buhinde, Afghanistan na Afurika.

Aga Khan yasimbuye sekuru ku mwanya wa Imam kuva mu 1957 afite imyaka 20 gusa ubwo yahitaga ajya gukora muri Tanzania.

Mu 2008, umutungo we wabarirwaga kuri miliyari imwe y’amadorari. Waje kwiyongera cyane kubera ibyo yagiye aragwa hamwe n’ubushabitsi butandukanye yari afite mu bihugu byinshi.

Aga Khan yari afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza na Portugal. Ubutegetsi bw’aba-Ismalis bufite ikicaro i Lisbon, aho bafite abayoboke benshi.

Uyu mugabo yagiye yirinda kuganira ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwo hagati, cyangwa amakimbirane hagati y’Abasilamu b’aba-Sunni n’aba-Shia.

Mu 2017 yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Islam atari “ukwemera kw’amakimbirane”, yagize ati: “Ni idini ry’amahoro”.

(Src:BBC)

Comments are closed.