“Agahinda muntera nanjye nzakabatera” KNC abwira abakinnyi ba Gasogi Utd

4,981

Perezida w’ikipe ya Gasogi Utd Bwana KNC yabwiye abakinnyi b’ikipe ye ko bamaze igihe bamutera agahinda, kandi ko nibakomeza batyo nawe azabateza agahinda ndetse byikubye kenshi.

Mu kiganiro “Rirarashe” kibera kuri Radio One, Bwana KNC yavuze ko abakinnyi b’ikipe ya Gasogi Utd batari kwitwara neza, bityo ko agahinda bari kumutera nibatisubiraho nawe azakabatera ndetse ngo akuhire gakurire mu mitima yabo.

Bwana KNC wumvaga ababaye yagize ati:”Mumaze iminsi muntera agahinda, muri kwitwara nabi cyane, ntabwo muri kunshimisha, harageze ko mwiyunga nanjye ndetse mukiyunga n’abafana kugira ngo bongere babagirire icyizere, kandi nimutareka gukomeza kuntera agahinda nanjye nzakabatera ndetse nkuhire mu mitima yanyu”

Kakooza Charles uzwi nka KNC yasabye abakinnyi be gutsinda ikipe ya Bugesera FC mu mukino uri bube kuri iki cyumweru mu mukino wa championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ikipe ya Gasogi Utd iherutse kinganya n’ikipe ya APR FC, ariko imikino ibanziriza ikiruhuko cy’icyunamo, ikipe ya Gasogi Utd yagiye itakaza imikino myinshi ku buryo yavuye ku mwanya wa mbere yigeze kubarizwaho ubu ikaba iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyo.

Perezida wa Gasogi Utd yongeye gusaba abakunzi b’ikipe kutayitererana mu bihe irimo, bagatanga inkunga yabo bagashyigikira ikipe iava mu bihe bibi irimo.

Comments are closed.