Aimable Karasira yatakambye asaba Abanyarwanda imbabazi

Mu gusoza iburanisha ry’urubanza ruregwamo Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa kane ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 30, we ahawe umwanya yavuze ko asaba imbabazi umuryango Nyarwanda n’ababa barakomerekejwe n’amagambo yavuze.
Aimable Karasira ashinjwa ibyaha brimo guha ishingiro jenoside, kutagaragaza inkomoko yemewe n’amategeko y’umutungo w’amafaranga bamusanganye, kuvuga amagambo yo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda, n’amacakubiri.
Karasira yafunzwe guhera mu 2021, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 ni bwo yatangiye kwiregura byimbitse ku byaha aregwa, ibyaha byose ahakana.
Urubanza rwa Karasira ni rumwe mu zagarutsweho cyane mu butabera mu Rwanda kuva yafungwa.
Kuri uyu munsi wa nyuma w’iburana, Ubushinjacyaha bwavuze ibyo buheraho busaba urukiko kumuhamya ibyaha no kumuhanisha kiriya gihano – ibyaha bishingiye ahanini ku buganiro yatangaga ku rubuga rwa YouTube.
Bwavuze ko yasanganywe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 11, n’ama-Euro 17,000 yose yahise afatirwa kuko atasobanuye aho yayakomoye. Andi menshi yari kuri konti ze zitandukanye na yo yarafatiriwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko ari ayo yohererejwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari bashyigikiye ibyo avuga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busabira Karasira gufungwa imyaka 30 n’ihazabu ya miliyoni 52 z’u Rwanda, ibihumbi 32,000 by’amadorari ya Amerika, n’ibihumbi 17,000 by’amaEuro. Yose hamwe ni ihazabu ya hafi miliyoni 130 y’u Rwanda.
Abunganira Karasira banenze Ubushinjacyaha ko kuri uyu munsi wa nyuma wo gupfundikira urubanza bwazanye ibimenyetso bishya byo gushinja umukiliya wabo.
Abunganira Karasira bavuze ko babona adahawa n’ibyaha aregwa kandi ko bizeye umwanzuro Urukiko ruzatangaza.
Mbere yo gusoza, Karasira ahawe umwanya yagize ati: “Umuntu waba yarakomerekejwe n’amagambo navuze akayumva ukundi, ndetse n’umuryango Nyarwanda, nkaba mvuze ngo ‘ndasaba ikigongwe’ uwo byakomerekeje wese”.
Karasira yavuze ko ibyo abikoze kugira ngo aruhuke ku mutima, ati: “Umunyarwanda wese yumve ko njyewe ntafite intego yo gucamo abantu ibice no guhakana jenoside kandi nzi neza ingaruka yangizeho”.
Yavuze kandi ko yizeye ibyo urukiko ruzagena kandi azabyemera.
Urubanza rwe ubu rurapfundikiwe, urukiko rwavuze ko ruzasoma umwanzuro tariki 30 Nzeri(9) 2025.
Comments are closed.