Aime NIYIBIZI utarumvikanye na shebuja Sam Karenzi yigarukiye muri FINE FM

243
kwibuka31

Umunyamakuru w’imikino, Niyibizi Aimé, uherutse gutandukana na SK FM kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwayo, yasubiye kuri Fine FM yahoze akorera mbere yo kujya kuri City Radio na radiyo ya Sam Karenzi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ni bwo mu kiganiro cy’Urukiko rw’Ikirenga, hatanzwe ikaze kuri Niyibizi wari umaze iminsi avugwa ku bindi bitangazamakuru bitandukanye.

Fine FM yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga iha ikaze uyu munyamakuru, iti “Duhaye ikaze mu muryango mugari wa Fine FM 93.1, Aimé Niyibizi, umunyamakuru w’imikino. Mu rugo ni mu rugo.”

Niyibizi yavuze ko kuva kuri Fine FM byamugiriye akamaro kuko yari akeneye ahantu na we azamurira urwego, yemeza ko ibyo byabaye kandi biri mu byatumye ayisubiraho.

Ati:“Kuri Fine ntabwo nari nahavuye nabi kuko sinirukanywe, ariko niba hari icyemezo cyiza nafashe kiriya gihe ni kiriya. Hari icyo byanzamuyeho mu rugendo rw’itangazamakuru.

Uyu munyamakuru wishimiye gusubira kuri radiyo yahozeho, asanze bagenzi be barimo Muramira Régis, Ndayishimiye Tite, Mukeshimana Samilla na Sadam Mihigo.

Niyibizi ni umwe mu banyamakuru beza b’imikino, dore ko yakoreye n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo RBA, Radio/TV10, Radio One na City Radio.

Comments are closed.