Akana k’impuguke za Loni kemrje ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23

9,282
Kwibuka30

Akanama k’impuguke za Loni koherejwe kugenzura uruhare n’akaboko k’ingabo z’u Rwanda mu gufasha umutwe wa M23 kemeje ko U Rwanda rufasha uwo mutwe

Akanama k’impuguke z’Umuryango w’abibumbye gakuriwe na Bwana Nicolas de Rivière uhagarariye Ubufaransa muri LONI gaherutse koherezwa muri DRC kugenzura uburyo imirwano yifashe hagati y’umutwe wa M23 na FARDC, kemeje ko nta gushidikanya u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu buryo buziguye.

Yagize ati:”Ntibikiri ibyo gushidikanywaho, u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC, u Rwanda rwohereza abasirikare ku rugamba mu gutera inkunga uwo mutwe”

Uyu mugabo aje nyuma gato ya Perezida Emmanuel uherutse gusura icuyo gihugu, perezida Macron we yirinze gushinja u Rwanda kuba rufasha uwo mutwe wa M23 ahubwo avuga ko icyo gihugu cya DRC ubwacyo cyananiwe gusigasira ubusugire bwacyo guhera mu mwaka w’i 1994, bityo ko natwe bagomba komekaho ibibazo byabo kuko nabo ubwabo byabananiye.

Kwibuka30

U Rwanda rwakomeje guhakana ko hari inkunga iyo ariyo yose rutera umutwe wa M23 mu rugamba imaze igihe ihanganiyemo n’ingabo za Leta FARDC, ndetse n’uwo mutwe wagiye wumvikana kenshi uhakana gufashwa n’u Rwanda, mu magambo ye, Bwana Willy Ngoma yavuze ko u Rwanda rudatanga n’igikwasi muri M23.

Mu kiganiro Bwana Nicolas Riviere yatanze uyu munsi, kuwa mbere taliki ya 13 Werurwe 2023, yavuze ko umutwe wa M23 ukwiye gufatirwa ibihano kubera guhungabanya umutekano muri D.R Congo byatumye abatari bake bahasiga ubuzima abandi benshi nabo bagahunga ingo zabo.

Umutwe wa M23 wo uvuga ko impamvu wubuye intwaro ukkarwana ari uko uri guharanira uburenganzira bw’ubwoko bw’Abakongomani b’Abatutsi bivugwa ko wicwa uko bukeye n’uko bwije, ibikorwa bikorwa n’ingabo z’umutwe wa FDLR wiyunze n’ingabo za Leta, ndetse uwo mutwe wararahiye urarengwa ko ngo aho gusubira inyuma mu birunga bazemera bagashira kubeza ku muntu wa nyuma.

Kugeza ubu haravugwa agahenge nyuma y’aho M23 yemeye kurekura tumwe mu duce yari yarigaruriye, ariko bamwe mu baturiye ibice by’aho wari uri baravuga ko ako gahenge katazamara igihe kirekire.

Leave A Reply

Your email address will not be published.