Akari ku mutima wa Lisanne wahawe inshingano zo kuyobora porotokole ya perezida

8,063

Nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 6 Mata 2023 hasohotse rwa rupapuro rw’umuhondo rumaze kumenyerwa nka Yellow Paper, rwanditseho ko perezida wa Repubulika KAGAME Paul agize Lisanne Ntayombya umuyobozi mukuru ushinzwe porotokole ye, uyu mukobwa yahise ajya ku rukuta rwe rwa twitter ashimira perezida wa Repubulika kuba yamuhisemo akamugirira icyizere akagirwa ukuriye porotokole ye.

Yagize ati:”Urakoze Perezida wa Repubulika ku mahirwe wongeye kumpa yo gukorera igihugu cyacu, nejejwe n’icyizere mwangiriye cyo kujya kuri uyu mwanya”

Lisanne yari asanzwe akorera mu Busuwisi guhera mu mwaka wa 2011, byitezwe y’uko azajya ayobora ingendo zose za perezida Kagame aho agiye hose, ari imbere mu gihugu no hanze yacyo, niwe uzajya utegura ibijyanye n’urugendo byose ndetse bireba perezida wa Repubulika

Comments are closed.