Akurikiranyweho gushaka kwica umugore w’abandi amukandagije imodoka ku bushake

473
kwibuka31

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 42 akurikiranyweho icyaha cyo gushaka no kugambirira kwica umuntu ku bushake nyuma y’aho agerageje gukandagiza imodoka umugore w’abandi ariko Imana ikinga akaboko

Ubushinjacyaha mu mujyi wa Kigali bukurikiranye umugabo w’imyaka 42 y’amavuko uherutse kugerageza kwica ku bushake umugore utari uwe, akamukandagiza amapine y’imodoka agambiriye kumwica ariko Imana ikinga akaboko uwo mugore w’imyaka 29 ntiyapfa.

Ubundi amakuru avuga ko uyu mugabo yigeze kugirana ikibazo cy’amafaranga n’uyu mugore usanzwe ukora kuri station ya essanse, bikavugwa ko icyo gihe yasize amubwiye ko amugonga agapfa, ntibyatinze rero ku kitaliki ya 17 z’ukwezi gushize kwa gatandatu, uyu mugabo ubwo yageraga kuri station, yasanze wa mugore bari baherutse kugirana ikibazo yicaye ku ruhande ari kureba muri terefone, yaraje ashikuza terefoni wa mugore ku ngufu, undi nawe arahaguruka amusanga ngo amuhe terefeone ye, wa mugabo yahise yihutira kwinjira mu modoka, aratsa, afata umuriro.

Amakuru akomeza avuga ko yahise amugonga, akimara kumugonga yahise amunyura hejuru amukandagiza amapine y’imodoka ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa usibye ibikomere yagize ku mutwe, ku maboko, amaguru ndetse no mu mbavu.

Ubushinjacyaha buvuga ko bumaze kuregera iyi dosiye mu rukiko.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yazahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 n’iya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments are closed.