Alex Muyoboke mu gahinda ko kubura umubyeyi


Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi (Nyina).
Ni inkuru yasangije abakurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 10 Kanama 2025, agaragaza ko ababajwe no kumubura.
Yanditse ati: “Mama mwiza, Mawe Wanzanye ku Isi, umpa byose wari ufite. Igendere Mama nasanze ukunda Imana ugiye ukiyikunda, igutuze aheza ndabizi wisangiye Data (Papa), mwabanye ubuzima bwose ndabizi ko umusanze umutashye uti: Ndakomeye nubwo nshenguruka nshira, Mawe igihe kimwe nanjye nzabasanga aho kwa Rugira. Ndagukunda.”
Amakuru yatangajwe na Alex Muyoboke avuga ko uyu mubyeyi yaguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe kuko ngo yari yabanje kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe icyakora ngo yaje koroherwa asubira mu rugo nyuma yongeye kurwara ajyanwa CHUK aravurwa arataha kuri iyi nshuro yari yasubiyeyo ariko birangira yitabye Imana.
Nyuma y’ubutumwa bwo kugaragaza ko yashegeshwe n’urupfu rw’umubyeyi we The Ben uri mu bahanzi Muyoboke yabereye umujyanama kandi n’uyu munsi bakaba bakiri inshuti z’akadasohoka yanditse nawe amukomeza agira ati: “Imana iguhumurize. Mama araruhutse.”
Nyuma ya The Ben ibindi byamamare byiganjemo abahanzi hamwe n’abanyamakuru bamuhaye ubutumwa bw’ihumure bamwereka ko bari kumwe nawe.
Comments are closed.