Ali Bongo wahiritswe na mubyara we yafunguwe ahita ahungira muri Angola

335
kwibuka31

Bwana Ali Bongo wari imaze hafi imyaka itatu afunze nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na mubyara we Brice Oligui Nguema, yamaze kurekurwa we n’umugore we bahita bahungira mu gihugu cya Angola.

Aya makuru yemejwe na ba Perezida Joao Lourenco wa Angola igihugu cyamwakiriye na Brice Clotaire Oligui Nguema wahiritse Bongo akaba anaherutse gutorwa na rubanda ngo ayiyobore.

Mu butumwa bwe, Perezida Joao Lourenco yashyize hanze, yavuze ko Ali Bongo, umugore we Sylvia Bongo Ondimba w’imyaka 62 ndetse n’umuhungu wabo Noureddin Bongo Valentin w’imyaka 33 bamaze kugera ku kibuga mpuzamahanga cya Louanda kandi ko bameze neza.

Ali Bongo wari imaze imyaka 14 ayobora Gabon yahiristwe ku butegetsi n’igisirikare cyari kirangajwe imbere na mubyara we mu mwaka wa 2023, bishyiraho iherezo ingoma y’umuryango wa Bongo wari umaze imyaka itari mike uyobora igihugu.

Comments are closed.