Alphonse NKURANGA wari umaze imyaka 6 muri RadioTV10 yahavuye, yerekeza mu ishyirahamwe ry’amagare

9,282

Nkuranga Alphonse wari umaze imyaka itandatu yose akorera igitangazamakuru cya RadioTv10 yamaze kuhasezera agana muri FERWACY.

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rimaze gutangaza ko ryagize Bwana ALPHONSE NKURANGA umuyobozi nshingwabikorwa wa FERWACY ufite mu nshingano guhuza ibikorwa n’imirimo bya buri munsi by’iri shyirahamwe.

Uyu mugabo uzwiho kuba umukunzi ukomeye w’umukino w’amagare yari amaze imyaka isaga itandatu akorera igitangazamakuru cya RadioTv10 nk’ushinzwe iyamamazabikorwa, akazi benshi bavuga ko yagakoze neza cyane.

Abinyujije kuri twitter ye, Bwana NKURANGA Alphonse yashimiye ubuyobozi bw’aho avuye, abashimira n’icyizere bamugiriye mu myaka yose yamaranye nabo, yagize ati:”Thank you for the trust & the opportunity to serve this wonderful brand for the last 6 years. I’ve learnt a lot and I did my best as a human. Thnx to the owners, management & colleagues 4 the support.”

Mu gihe u Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu mwaka wa 2025, byitezwe ko Bwana NKURANGA azaba nka rimwe mu mabuye ya mwamba mu gutegura no kunoza rino rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Bamwe mu bantu bemeza ko bakoranye igihe kitari gito muri RadioTv10 na Bwana NKURANGA Alphonse, baremeza ko izi nshingano nshya ahawe zikomeye azazishobora kuko bamuziho ubushobozi, uwitwa Valentin yagize ati:”Jye twarakoranye igihe kitari gito, Nkuranga azabikora kandi neza, ni umugabo w’umuhanga kandi ukunda umukino w’amagare, sinshidikanya ku bushobozi bwe”

Biteganijwe ko Nkuranga azakorana bya hafi na Bwana MURENZI Abdallah wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza n’ikipe ya Rayon sport.

Comments are closed.