Amamiliyoni y’ibicuruzwa yongeye atikirira mu nkongi y’umuriro yibasiye Agakiriro ka Gisozi

1,669
kwibuka31

Agakiriro ko ku Gisozi ahasanzwe hakorerwa imirimo itandukanye irimo iy’ububaji no gusudira yongeye kongeye kibasirwa n’inkongi y’umuriro isize amarira n’amaganya ya benshi mu bacuruzi bemeza ko hari ama miliyoni atari make atikiriyemo.

Ni inkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ahagana saa cyenda z’igitondo nk’uko umwe ma barara izamu yabitangarije umnyamakuru wa Indorerwamo.com, yagize ati:”Ahagana saa cyenda z’igitondo nibwo twatangiye kumva ibintu bituragurika, bwari bumaze gucya kuko hari bamwe mu bahakorera bari bamaze kuza, ako kanya twahise tubona ibishashi by’umuriro, haba hatangiye gushya kino gice cy’aho babariza, icyo twakoze twahise dutabaza ariko natwe tugerageza kuzimya ariko biratunanira kuko inkongi y’umuriro yari nyinshi cyane”

Uyu mugabo utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yatubwiye ko bahise bahamagara polisi ngo ibafashe, ariko nayo uahageze inkongi imaze kwangiza ibitari bike.

CIP Gahonzire Wellars uvugira Polisi mu mujyi wa Kigali, yemeje iby’aya makuru, avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iriya nkongi y’umuriro, ati:”Nibyo koko mu rukerera rwo kuri uyu wa kane ushira uwa gatanu, mu Gakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi hano mu Karere ka Gasabo hongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro wangije ibitari bike mu bikorwa by’abasanzwe bakora ibijyanye n’ububaji, ariko kugeza ubu ntabwo turamenya ingano y’ibyatikiriyemo ndetse n’icyateye iyo nkongi, icyihutirwaga kwari ukuzimya ibindi tukaba twabireba nyuma

Bamwe mu bahakorera baremeza ko hari ibikorwa byinshi byatikiriye muri iyo nkongi ndetse bikaba bibarirwa muri za miliyoni zitari nke, mu gahinda kenshi kavanze n’amarira uwitwa Asuman ati:”Birababaje, hari projets nyinshi z’abakiliya nariho mbariza ibintu bitandukanye, hari imbaho zanjye, mbese ndahiye ndarangiye pee”

Undi mudamu witwa Nadege nawe uhamya ko hari ibikorwa bye byinshi bihiriyemo yabwiye umunyamakuru wacu ko agiye gusubira ku isuka, ati:”Ubu ikigiye gukurikiraho ni uko Banki igiye kuntereza kuko nari mfite credits, ubu tugiye kuba abande koko? Hatikiriyemo miliyoni zitari nke, hari ibitanda n’intebe byari gutwara uyu munsi, kandi nyirabyo afite ubukwe ejo kuwa gatandatu, ubu mbuze icyo mvuga”

Aka gakiriro kakunze gufatwa n’inkongi y’umuriro mu bihe bitandukanye, bamwe bakemeza ko bishobora kuba biterwa n’amashanyarazi.

Mu bihe bitandukanye Leta ndetse na bimwe mu bigo by’ubwishingizi byagiye bikangurira abahakorera kujya mu bwishingizi bw’inkongi y’umuriro, bamwe babijyamo ariko hakaba n’abandi batari bake banze kujya mu bwishingizi.

Comments are closed.