Amarangamutima ya Hamida, umugore wa Rwatubyaye ku munsi w’amavuko w’umugabo we

9,349

Umukunzi wa Rwatubyaye, Hamida ku munsi umugabo we yizihijeho isabukuru y’amavuko yamusabiye ku Mana kumuha ibyishimo by’ubuziraherezo kandi igakabya inzozi ze.

Buri tariki ya 23 Ukwakira, Rwatubyaye Abdul yizihiza Isabukuru y’amavuko, ku munsi w’ejo akaba yarizihije isabukuru y’imyaka 24.

Umukunzi we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yamwifurije isabukuru nziza ndetse amusabira ku Mana kuzamuha ibyishimo by’ubuziraherezo.

Ati“amagambo ntabwo yagaragaza uburyo uri uw’umwihariko kuri njye. Kuri uyu munsi ndasenga Imana ngo ihaze ibyifuzo byawe mu buzima iguhe ibyishimo by’ubuziraherezo, ikabye inzozi zawe. Isabukuru nziza mugabo nkunda. Warakoze ku wo uri we n’ibyo ukora, ndagukunda cyane.”

Rwatubyaye Abdul ubu ukinira Colorado Springs Switchbacks FC muri USA, wanakiniye amakipe nka APR FC na Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi batakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane, gusa kuri ubu akaba adasigaye ahisha amarangamutima ye ku mukobwa yihebeye.

(Src:Isimbi)

Comments are closed.