Amashusho ya P. Diddy akubita Cassie bahoze bakundana yashyizwe hanze

1,646

Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muraperi w’Umunyamerika, Sean ‘Combs’ Diddy wamenyekanye nka P. Diddy, akorera ibikorwa by’ihohotera birimo gukubita uwahoze ari umukunzi we, Casandra “Cassie” Ventura, mu cyumba cya hoteli.

Amashusho yashyizwe hanze afatiwe mu nguni zitandukanye za Hoteli barimo nk’uko yatangajwe na CNN, agaragaza uyu mugabo utorohewe muri iyi minsi, asa nk’uwirukankana Ventura muri korodoro y’iyo Hoteli, mbere y’uko atangira kumwataka no kumukubita.

Aya mashusho yafashwe mu 2016, agaragaza ko uyu mukobwa yasaga nk’uri gucika ahunga uyu muraperi, P. Diddy bivugwa yasaga n’uwasinze cyane aho yerekana nanone ko nyuma yo kumukubita, yahise amukurubana hasi muri korodoro y’iyo Hoteli.

CNN yavuze ko ibyabaye bivugwa ko byabereye muri Hotel InterContinental ahitwa Century City, muri Los Angeles, yongeraho ko aho hantu hagaragara muri ayo mashusho habanje kugenzurwa koko niba ariho neza hashingiwe ku mafoto y’uburyo imbere muri iyo Hoteli hari hameze.

Nyuma yo gukubita no gukurubana hasi Cassie Vantura wari umukunzi w’uyu muraperi, P. Diddy, ngo yahise amuzanira agasakoshi ke ko muntoki ndetse amujugunyira n’ikindi gikapu gito hafi y’icyuma kizamura kikanamanura ibintu n’abantu mu nyubako ndende, “ascenseur” ndetse anamukubita imigeri ubwo yari aryamye hasi.

P. Diddy na Cassie bagiye bagirana ibihe byiza

Aya mashusho kandi agaragaza uyu Cassie Vantura w’imyaka 37, nawe usanzwe ari umuhanzi atoragura ibintu bye byose P. Diddy yari amaze kujugunya hasi harimo na terefone ye. Uyu mugabo wari ukiri mu myenda yo kurarana, ngo ntiyashyizwe n’ibyo yari amaze gukora kuko yagarutse agakomeza gusohora asunika uyu mukobwa ndetse anamutera ikintu kitabashije kugaragara.

CNN, ivuga ko P. Diddy wimyaka 54 wamamaye mu ndirimo ’Coming Home’ yaje kwishyura iyi Hoteli ya InterContinental Century City amadorali ibihumbi 50, kugirango ayo mashusho yafashwe na kamera z’iyo Hoteli atazajya ahagaragara.

Aya mashusho agiye hanze asa nk’aho ashimangira bidasubirwaho ibirego byari byatanzwe na Ventura mu 2023, aho yavugaga ko P. Diddy yagiye kenshi amukorera ibikorwa by’ihohoterwa birimo kumukubita, kumubwira amagambo mabi, kumufata ku ngufu ndetse no kumucuruza mu myaka 10 bamaranye.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.