Amateka ya Miss INGABIRE Grace ufite diplome mu kubyina yakuye muri Amerika

7,807
Kwibuka30

Ingabire Grace waraye wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, niwe ufite agahigo ko kuryegukana ku myaka myinshi ndetse akaba afite n’akandi gahigo ko kuba ariwe uryegukanye yararangije kaminuza

Ingabire Grace wari ufite nimero No.7, yavutse mu mwaka wa 1995, ukwezi k’Ugushyingo, bivuga ko ubu afite imyaka 25 y’amavuko, bituma agira agahigo ko kwegukana rino kamba afite imyaka myinshi kuruta abandi bamubanjirije.

Grace Ingabire wegukanye ikamba rya Miss Rwanda, muri ano marushanwa yari ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu kubyina, akanibanda cyane ku masomo ya Globalization, Philosophy & Psychology, ibi nabyo bigatuma agira akandi gahigo kihariye ko kuba ariwe nyampinga w’u Rwanda wegukanye rino kamba afite impamyabudhobozi yo ku rwego rwa kaminuza (Licece)

Muri Gicurasi 2019, ni bwo yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ‘Phyilosopy’ ndetse na ‘Psychology’.

Kwibuka30
Bates is the latest higher education institution in Maine to move classes  online

Iyi niyo kaminuza Miss Rwanda Grace Ingabire yizemo, iherereye i Maine

Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls’ Academy (A’level).

Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Kuva mu mwaka wa 2009, hatanzwe amakamba ager akuri 70 asaranganywa abakobwa 57. Guhera muri 2009 ano marushanwa akomeza, Miss Grace BAHATI niwe wabanje kuryegukana afite imyaka 18 y’amavuko gusa, icyo yigaga muri Lycee de Kigali.

Uwitwa KAYIBANDA Aurore besnhi bemeza ko ariwe Miss Rwanda w’ibihe byose, yegukanye ikamaba fite imyaka 20 y’amavuko, icyo gihe yigaga muri KIST, ndetse na Colombe aryegukana afite iyo myaka

Leave A Reply

Your email address will not be published.