Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta ni muntu ki?

427

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe ahanini n’Abaminisitiri bari bayisanzwemo, ariko muri batatu bashya harimo Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).

Amb Nkulikiyinka aje asimbura Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya waherukaga gukurwa ku mwanya wa Minisitiri muri MIFOTRA ku mpamvu z’uko hari ibyaha yari akurikiranyweho, n’ubwo na we atari ahamaze igihe kuko yari asanzwe ayobora Minisiteri y’Ibidukikije.

Iyi Minisiteri Amb. Nkulikiyinka agiye kuyobora yari imaze iminsi nta Minisitiri ifite, nyuma y’uko Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wayiyoboraga yirukanywe kuri uwo mwanya tariki 25 Nyakanga 2024, nyuma y’igihe gito yari amaze ayiyobora, kuko yari yahawe inshingano zo kuyobora iyo Minisiteri guhera ku itariki 12 Kamena 2024, bivuze ko yari ayimazemo ukwezi kumwe n’iminsi 13.

Kigalitoday dukesha iyi nkuru ivuga ko Amb Nkulikiyinka yavukiye i Kigali muri 1965 aba ari na ho yiga kugeza muri 1985, ubwo yaje kujya kwiga ibijyanye n’imiyoborere mu by’ubucuruzi (Business Administrations) mu Budage muri Kaminuza y’i Ludwigshafen.

Impamyabumenyi Amb Nkulikiyinka yakuye mu Budage zimuhesha ubushobozi bwo kuvuga neza ururimi rw’Ikidage. Avuga kandi Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Mu myaka ya 1991-2005, Amb Nkulikiyinka yakoreye Ambasade y’u Rwanda mu Budage, muri 2006-2008 aza gukorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Kigali, muri 2009-2015 asubira mu Budage ari Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu no mu bindi bituranye na cyo birimo Pologne, Romania, Liechtenstein, Czech Republic, Slovakia na Ukraine.

Muri 2011-2013, Nkulikiyinka yagiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, aza gusimburwa na Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya nk’uko na we amusimbuye muri MIFOTRA.

Mu 2015, Amb Nkulikiyinka yagiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Sweden, ariko aruhagararira no mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyarugurumu birimo Denmark, Norway na Iceland (Igihugu cyafashije u Rwanda gutangira kubyaza amashanyarazi gaz methane yo mu Kivu).

Kuva muri 2022 Amb. Christine Nkulikiyinka yahise agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe gahunda y’u Rwanda y’ubutwererane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (Rwanda Cooperation Initiative).

Comments are closed.