Amerika yatabarije abaturage ba Sudan bakomeje kwicwa na RSF

151
kwibuka31

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yasabye ko hafatwa ingamba mpuzamahanga zo guhagarika itangwa ry’intwaro ku ngabo za Rapid Support Forces (RSF), ashinja iryo tsinda kuba nyirabayazana w’amaraso menshi ndetse avuga ko ibibera muri Sudani ubu ari “akarengane gakomeye.”

Marco Rubio yagize ati:“…Hakenewe gufatwa ingamba zihamye zo guhagarika itangwa ry’intwaro n’inkunga RSF ikomeje guhabwa mu gihe ikomeza ibikorwa byayo by’ubugome…,

Rubio yanavuze ko impfu n’imirire mibi bibangamiye abaturage bari mu duce twigaruriwe na RSF, nk’uko byatangajwe n’imiryango yita ku mpunzi n’iyindi itanga ubutabazi bwihuse, aho bamwe mu baturage bamaze guhungira hanze y’igihugu, abandi bakaba bakiri mu gihugu mu buryo buteye inkeke, bakaba babayeho mu bwoba babara ubukeye.

Rubio yongeye gusaba ko intambara ihagarara ku mpande zombi, kandi ko ibyo bigomba kubahwa no gukurikizwa n’impande zombi, bitaba ibyo hakaba hafatwa ibihano bikakaye.

Yagize ati:“Muri Sudan hari kubera ibintu biteye ubwoba, abantu barapfa, abagore barafatw ku ngufu, abana baricwa bakicirwa imbere y’ababyeyi babo, ni ibintu biri kuba isi ireberera, bigomba guhagarara ndetse imirwano igahagarara vuba na bwangu bitaba ibyo hagafatwa ingamba ibihagarika”

Yemeje ko hari ibiganiro biri kuba n’ibihugu bitandukanye n’abafatanyabikorwa hagamijwe guhagarika ibikorwa by’ubugome bikomeje gukorerwa muri Sudani n’ingabo za RSF.

RSF irashinjwa gukora genocide

Comments are closed.