Amwe mu makipe yo mu burasirazuba ashobora guhuzwa

6,499

Ku itariki 22 Nyakanga 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, habereye inama yahuje Guverineri w’iyo Ntara, Emmanuel Gasana n’abayobozi b’amakipe yo mu byiciro icyenda by’imikino ndetse n’abayobozi b’amashuri y’icyitegererezo muri iyi ntara, hagamijwe guteza imbere siporo, ahafatiwe umwanzuro wo guhuza amwe mu makipe y’umupira w’amaguru.

Imwe mu myanzuro yahafatiwe ni uko hagomba kubaho guhuza imbaraga kwa tumwe mu turere tugize iyi ntara, maze hagakorwa ikipe imwe ihuriyeho n’uturere tubiri aho kuba akarere kagira ikipe nk’uko byari bisanzwe.

Iki gitekerezo cyaje nyuma y’uko hagaragaye ko hari amakipe y’uturere atitwara neza mu cyiciro abarizwamo, bijyanye ahanini n’amikoro adahajije mu gihe nyamara habayeho kwifatanya no guhuza imbaraga, aya makipe yatanga umusaruro ndetse n’abaturage bakarushaho kuyibonamo cyane, n’impano zikomoka muri utwo turerere zikabona uko zikurikiranwa n’aho zizakinira.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Guverineri Gasana mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, aho yavuze ko barimo kugerageza kureba uko uyu mushinga wakwihutisha.

Ati “Twabonye mu by’ukuri hakenewe guhuza imbaraga, gutatanya imbaraga rimwe na rimwe usanga nta n’umusaruro ubonetse urugero reka tuvuge nka Rwamagana City FC, usanga hari igice kinini cy’abaturage ba kayonza bayikunda. Tunasubiye mu mateka, ni akace kahoze kitwa mu Buganza nk’uko na Gatsibo na Nyagatare hitwaga mu Mutara naho Ngoma na Kirehe hakitwa mu Gisaka”.

Ati “Si amateka nshaka kugarura ariko usanga abaturage baho bafite imico imwe, n’iyo ikipe imwe yatsinze usanga bishimye, rero twasanze ayo mahirwe ahari turavuga tuti reka twicare turebe ko twahuza utwo turere twombi, twishakemo ingengo y’imari dufatanyije, bakarebe uko bafasha ikipe imwe byaba na ngombwa igahindura izina”.

Guverineri Gasana yakomeje avuga ko babisuzumye bagasanga igihe cyagiye, ariko ko bamaze gutekereza aho amafaranga azava ku buryo umwaka uzajya gushira ibintu byose biri mu buryo, kuko ngo bafitanye indi nama na bo mu minsi iri imbere.

Si uguhuza amakipe gusa byizweho, ahubwo hanatekerejwe n’uko amakipe azayoborwa ndetse n’aho agomba gukinira, kuko hanatekerejwe indi stade igomba kubakwa hagati ya Kayonza na Rwamagana, ikaza yunganira izindi zari zisanzwe muri iyi ntara, nka stade ya Bugesera, Nyagatare na Ngoma.

Ati “Uko aya makipe azayoborwa bigomba kuzagenwa n’ubundi na bo, biri mu nshingano kandi ku buryo uturere twahujwe twose tuzisanga mu miyoborere, ikindi uzajya usanga akarere kamwe katoranyijwe kazaba gafite amashuri y’umupira agaburira ya kipe nkuru”.

Nk’uko byemejwe, uturere tuzahura mu buryo bukurikira:

Nyagatare izafatanya na Gatsibo
Kayonza izafatanya na Rwamagana
Ngoma izafatanya na Kirehe

Akarere ka Bugesera ntikagaragara mu turere tuzahuzwa, Guverineri Gasana avuga ko impamvu aka karere ko katarimo, ari uko bamaze kuzamura imyumvira n’imibereho y’ikipe yako, ndetse nako kamaze kuganirizwa ko gashobora gufashwa mu bundi buryo, ariko ikipe yako ikaguma uko yari iri.

Mu mikino ibarizwa muri iyi ntara ndetse imaze no kwigarurira imitima ya benshi, ni Umupira w’amaguru, Volleyball, amagare, basketball, koga ndetse no gusiganwa ku maguru.

Muri iyi ntara usibye amakipe y’ibigo by’amashuri, hari n’andi nk’aho mu mupira w’amaguru ifite amakipe agera kuri 6, harimo 3 akina mu kiciro cya mbere naho andi 3 akaba ari mu kiciro cya 2.

Muri Volleyball Intara y’Iburasirazuba ifite ikipe ya Kirehe VC, ikina mu kiciro cya mbere muri shampioyona.

Mu mukino w’amagare iyi ntara ifite amakipe nka Muhazi cycling, Les Amis Sportifs, Bugesera Women Cycling Team, ikiyongeraho muri uyu mukino w’amagare umaze gufatisha muri aka karere, n’uko ubu bafite amarushanwa nibura agera kuri 4 yose akinirwa muri iyi ntara harimo: Kibugabuga Race ikinirwa mu Karere ka Bugesera, Gisaka Race ikinirwa mu Karere ka Kirehe, Muhazi Race ndetse na Akagera Race nayo iri mu nzira.

Comments are closed.