ANCELOTTI YICAJWE KU ISHYIGA RISHYUSHYE.

1,393
kwibuka31

Nyuma yo gutsindwa na Arsenal amajya n’amaza muri Champions League, Ancelotti yicazwe ku ishyiga rishyushye.

Mu gihe yatsindwa na FC Barcelona ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey uzaba tariki 26 Mata, Carlo Ancelotti yahita yerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe imaze ibyumweru bibiri yandagazwa na Arsenal mu mikino ya Champions League, ikaba yasoje urugendo rwayo muri iri rushanwa igarukiye muri kimwe cya kane cy’irangiza, n’impamba y’ibitego 5 yatsinzwe kuri 1 yatsinze.

Abajijwe ku hazaza he muri iyi kipe yo mu mujyi wa Madrid, Ancelotti yavuze ko atazi igihe azayiviramo; Byaba ejo, mu mwaka utaha cyangwa mu myaka 10, yavuze ko bitazatuma ahimira iyi kipe yaherukaga gutwarana na yo iki gikombe cy’amatwi manini, mu mwaka ushize, bikaba byaratumye ikipe atoza ayihesha ibikombe 15 by’iri rushanwa, agahita akora n’amateka yo kuba uwa mbere watwaye iri rushanwa kenshi nk’umukinnyi ndetse kandi nk’umutoza.

Uyu mukino wa nyuma uzaba Real Madrid atoza imaze iminsi mike ikinye na Athletic Bilbao. Aya makuru ikipe y’igihugu ya Brazil yayakiriza impundu dore ko itegereje uyu mutoza nk’abategereje Kristu. Byitezwe ko mu gihe Real Madrid yakwirukana uyu musaza w’imyaka 65, yahita ahabwa akazi ko gutoza ikipe y’iki gihugu.

Kuri ubu iyi kipe yo mu mugi wa Madrid irushwa amanota 4 na mukeba wayo FC Barcelona muri shampiyona, bakaba bazahura ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey, ishaka ko uyu mwaka utaba imfabusa, wenda bakagira igikombe batwara. Abarimo Jurgen Kloop na Xabi Alonso, bari mu batoza bashyirwa mu majwi kuba basimbura Carlo.

Comments are closed.