Andi makuru mashya kuri Kabuga Felesiyani umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwatangaje ko mu gihe Kabuga Félicien yaba arekuwe bigoranye ko u Bufaransa bwazongera kwemera kumwakira, rugaragaza ko igihugu cyonyine ashobora koherezwamo ari u Rwanda.
IRMCT itangaje iby’iki cyemezo nyuma y’iminsi mike abacamanza b’urukiko rw’ubujurire bategetse ko urubanza rwa Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi kubera ibibazo by’ubuzima afite.
Igihe cyanditse ko Urukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwafashe uyu mwanzuro nyuma ya raporo y’inzobere z’abaganga, igaragaza ko ibibazo by’ubuzima uyu mugabo afite bitamwemerera gukomeza kuburanishwa.
Mu kiganiro Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz yagiranye na Kigali Today yagaragaje ko bagaragaje ko batemeranya n’urukiko kuri uyu mwanzuro.
Ati “Zimwe muri raporo zaje zishyigikiye ko urubanza rwakomeza ariko raporo iheruka y’inzobere yagaragaje ko Kabuga adafite ubushobozi bw’ubuzima bumwemerera gukomeza kuburana. Iyo niyo mpamvu hagendewe ku bwiganze abacamanza bafashe umwanzuro w’uko urubanza ruhagarara. Twaraburanye kuko twumva ko Kabuga afite ubushobozi mu by’ubwenge bumwemerera gukomeza kuburanishwa ariko ntabwo turi abaganga icyo dushobora gukora ni ukugaragaza ibitekerezo byacu gusa.”
Yakomeje avuga ko kuba urukiko rwarafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga kugeza igihe kitazwi, bivuze ko “bivuze ko hagiye gusuzumwa imyanzuro itandukanye irimo n’ushobora gutuma Kabuga arekurwa.”
Serge Brammertz yakomeje avuga ko kuba Kabuga yarekurwa bitamugira umwere kuko azakomeza kwitaba, gusa agaragaza ko hari amahirwe make yo kuba urubanza rwe rwakomeza.
Ati “Imirimo y’iburanisha yarahagaritswe kugeza igihe kitazwi ariko aracyari umuntu ukekwaho icyaha, azarekurwa by’agateganyo kandi aho azajya hose icyo gihugu kigomba kwerekana ko Kabuga azajya yitaba mu buryo buhoraho uru Rwego. Navuga ko nta mahirwe ahari ko iburanisha rizongera gukomeza, Ushobora gukomeza kwizera ariko sintekereza ko ubuzima bwe bushobora kumera neza ku buryo azongera kuburana.”
Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye kugeza n’ubu. Ni nyuma y’uko yari yafatiwe mu Bufaransa aho yari amaze igihe yihishe.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Serge Brammertz yavuze ko kugeza ubu bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa kuko hari byinshi bigomba kubanza gusuzumwa.
Ati “Ubu navuga ko bigoranye nabibonye mu itangazamakuru bamwe bavuga ngo ejo azarekurwa kandi afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose ku Isi.”
Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by’ibihimbano.
Ibi nibyo Serge Brammertz yahereyeho yemeza ko Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda kuko aricyo gihugu cye cy’amavuko, cyangwa agashaka ikindi gishobora kumwakira.
Ati:“Ubu ibintu biragoye, murabizi hari abandi bantu bagiye bakurikiranwa ariko nyuma barekurwa ntibabe bafite ububasha bwo guhitamo aho bajya. Muri rusange ihame rigena ko umuntu wahamwe n’icyaha ari mu kindi gihugu, cyangwa akarekurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, uyu muntu asubira mu gihugu afitiye ubwenegihugu. Igishoboka cyane kuko ari Umunyarwanda ni ukoherezwa mu Rwanda. Azarekurwa gusa igihe haba hari igihugu cyaba cyemera kumwakira ku butaka bwacyo. Igihugu cyonyine gitegetswe kumwakira ni igihugu cye cy’amavuko aricyo cy’u Rwanda.”
“Ikindi gishoboka ni uko ashobora kwaka kwakirwa n’ikindi gihugu. Twese turabizi ko yari yihishe mu Bufaransa aho yari afite pasiporo y’u Burundi y’impimbano ariko ni icyemezo kireba icyo gihugu niba gishaka kongera kumwakira ku butaka bwacyo ariko sinkeka ko bizoroha[…] bishobora gufata igihe ariko azaba agumye muri gereza i La Haye.”
Uyu mugabo yavuze ko kuba Kabuga yarekurwa nubwo bidashimishije atabifata nko gutsindwa kuko nibura yafashwe akagezwa imbere y’ubutabera.
Ati:“Yego birumvikana ko atari byo twari twiteze ariko ntabwo bizasibanganya ukuri ko kuba yaratawe muri yombi ari umuhigo ukomeye weshejwe ku butabera mpuzamahanga. Ndibuka umunsi yafatiwe inshuti nyinshi n’abarokotse bo mu Rwanda barampamagaye, buri wese yaravugaga ati ‘ntabwo twigeze dutekereza ko uyu muntu azatabwa muri yombi. Ntabwo nishimiye umwanzuro wafashwe, nahuye n’abarokotse benshi nzi icyo itabwa muri yombi rye ryari rivuze kuri bo, nzi n’icyo umwanzuro wafashwe uvuze kuri bo.”
Mu kiganiro Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aheruka kugirana na IGIHE yavuze ko u Rwanda rwubaha uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko nubwo ubababaje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati:“U Rwanda rwubaha umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire wo kuba ruhagaritse by’igihe kitazwi kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien, gusa ntibishimishije ku bazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa na none, Kabuga aracyari umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye.”
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.
(Src: Flashfm.rw)
Comments are closed.