ANGELINA JOLIE YAVUZE KO YAHUZWE IGIHUGU YAVUKIYEMO.


Angelina Jolie Yavuze ko atagitekereza ku gihugu cyamubyaye.
Ubwo yari mu gace ka Basques kari ku mupaka uhuza Amajyaruguru ya Espanye n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa, yaganiriye n’itangazamakuru, kuri filime yakinaga izasohoka mu mezi make ari imbere, ari naho yatangarije ko kuri we Leta zunze Ubumwe za Amerika atakihafata nk’igihugu.
Ibi yabivuze ko byamujemo nyuma y’urupfu rwa Charlie Kirk uheruka kwicwa mu minsi ishize; Uyu yari umunyapolitike ukomeye, umushoramari ndetse akaba yaramenyekanye kubw’ibiganiro yatangaga bigamije gufasha abiganjemo urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka muri USA, yavuze ko atacyibuka igihugu cye. yongereyeho ati” Nabaye cyane mu bihugu byo hanze, n’umuryango wanjye ni abanyamahanga, inshuti zange n’ubuzimabwanjye. Ibihugu byose mbibona mu buryo bumwe. Ikintu icyo aricyo cyose gishyira imipaka ku byiyumviro by’umuntu n’uko agomba kubitanga ndakeka ari bibi cyane.”
Uyu mukinnyi w’icyamamare muri filime yavuze ko uko abona ibintu ari amahitamo ye, kandi ko bitavuze ko buri muntu yabikora mu buryo yabikozemo. Ati”Simbyicuza. Umuntu wese wanyuze mu bihe bikomeye yumva yiguze, ari wenyine. Hari ikintu kidasanzwe cyane cyane ku bagore bafite ikibazo cya kanseri, kuko ikibababaje cyose kigira ingaruka ku byiyumviro byabo.”
Angelina Jolie w’imyaka 50 witegura kuzasohora firime yitwa Couture azanakina ariwe munyarubuga mukuru ibizwi nka Starring mu cyongereza, yigeze kubagwaho bimwe mu bice bigize ibere, ndetse n’umura mu rwego rwo kumugabanyiriza ibyago byo kuzarwara kanseri ifata iyo myanya dore ko iza n’imbere mu ndwara zifata cyane igitsina gore.
Comments are closed.