ANNE MARIE NUMUGABO WE MU MYITEGURO YO KWIBARUKA UBUHETA

726

Anne Marie na Slowthai umugabo we baritegura kwibaruka ubuheta.

Anne Marie wamenyekanye cyane mu njyana ya Pop, yashyize hanze amakuru avuga ko yitegura kwibaruka umwana ku nshuro ya kabiri, nyuma y’umwaka umwe we n’umugabo we, Slowthai,umwe mu baraperi bakunzwe mri icyo gihugu.

Uyu muririmbyikazi w’imyaka 33, yashyize hanze visewo yifashe atangariza abakunzi be basaga miliyoni 8 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, abatangariza ko kuri ubu awite inda ya kabiri nyuma y’umwaka umwe yibarutse imfura.

Anne Marie ubwo yiyerekaga abamukurikira ku rubuga rwa Instagram

Ni ibyishimiwe n’abakunzi be, ndetse yahisemo kubikorera rimwe yamamaza indirimbo ategana gushyira hanze yitwa “Baby Don’t Panic“, ari nabwo yabonye umwanya wo gutangaza indi nkuru nziza. Anne Marie Rose Nicholson abitangaje nyuma y’amezi asaga 2 umugabo we ahanaguweho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa babiri, mu birori bitegurirwa mu rugo, ibizwi nka house party.

Comments are closed.