APR FC igeze ku mukino wa nyuma yo gutsinda ikipe AL Hilal

519

Ikipe ya APR FC imaze gutsinda ikipe ya AL Hilal bituma ibona itike yo gukina umukino wa nyuma mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2024

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yasezereye Al Hilal yo muri Sudani muri 1/2 cy’imikino ya Dar Port CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4.

Ni umukino wahuzaga aya makipe yombi yageze muri iki cyiciro nyuma yo kuyobora amatsinda yayo aho APR FC yayoboye itsinda rya Gatatu n’amanota arindwi mu gihe Al Hilal yayoboye itsinda rya Kabiri n’amanota icyenda.

APR FC mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga hari harimo umwe muri bashya baguzwe muri iyi mpeshyi ariwe Dauda Yussif Seif mu gihe abandi bagiye baza mu kibuga basimbuye.

Iminota 45 y’igice cya Mbere APR FC yayikinnye irwana no kurinda izamu ryayo kuko Al Hilal yayisatiraga cyane mu gihe yo yakoreshaga uburyo bwo gusatira bwihuse ariko birangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya Kabiri umutoza wa APR FC yakoze impinduka izana rutahizamu Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne havamo Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier, Richmond Lamptey asimbura Mugisha Gilbert ariko iminota 90 irangira amakipe akinganya 0-0 bongezwa iminota 30.

Muri iyi minota 30 APR FC yakoze impinduka imwe, maze Dauda Yussif asimburwa na Kategaya Elia ariko nayo irangira amakipe yombi akinganya 0-0, hitabazwa penaliti.

Ikipe ya APR FC yateye penaliti eshanu zatewe na Niyibizi Ramadhan, Niyigena Clement, Kategaya Elia, Byiringiro Gilbert, Mamadou Sy bose barazinjiza mu gihe AL Hilal FC yo yinjije enye ihita isezererwa kuri penaliti 5-4, APR FC igera ku mukino wa nyuma.

APR FC irategereza ikipe ikomeza hagati ya Red Arrows na Hay Al Wadi zikina 1/2 saa kumi nebyiri mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa tariki 21 Nyakanga 2024.

Comments are closed.