APR FC itsikiriye i Nyamirambo bituma Rayon iguma ku ntebe y’icyubahiro


Ikipe ya APR FC itakarije i Nyamirambo amanota yari yizewe bituma ikipe ya Rayon sport ikomeza kuyobora ubwami bwa Championnat ya ruhago.
Kuri iki cyumweru taliki ya 20 championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa 24, umwe mu mikino wari utegerejwe ni uwagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Etincelles, umukino wari kubera i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.
Ikipe ya APR FC niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana amanota atatu, ndetse no mu minota ya mbere ikipe ya APR FC yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gufungura amazamu ariko ba myugariro ba Etincelles bakahagoboka, gusa ibi ntibyaje kubahira kuko ku munota wa cyenda gusa, ikipe y’ngabo z’igihugu yaje gufungura amazamu kuri penariti yashyizwemo neza na Djibril Ouattara nyuma y’ikosa bari bamukoreye mu rubuga rw’amahina.


Byakomeje bityo amakipe yombi akajya atungurana, ndetse agahusha bumwe mu uryo bwari bwabazwe, iminota 45 y’igice cya mbere yongoweho indi itatu maze Ku munota wa mbere w’inyongera muri itatu yongerewe ku gice cya mbere,Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego cya kabiri cye, nyuma ya koruneri yari itewe na Ruboneka Jean Bosco, Myugariro, Clément Niyigena ashyiraho umutwe mbere y’uko Ouattara awuhindurira icyerekezo yuzuza ibitego bye birindwi muri Shampiyona,igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Ku munota wa 49, Nsabimana Hussein yishyuriye Etincelles FC igitego cya mbere, nyuma y’uko Ismaïl uzwi nka Pitchou yari amaze gukoresha mugenzi we Ruboneka Jean Bosco umupira ku kuboko, umusifuzi Ngabonziza Dieudonné ahita atanga penaliti.
Ku munota wa 78 Ishimwe Djabil winjiye mu kibuga asimbuye yishyuriye Etincelles FC igitego cya kabiri biba 2-2.
Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota bituma APR FC itakaza umwanya wa mbere wari uriho Rayon Sports kuva itsinze Muhazi United ibitego 2-0 ikuzuza amanota 50, mu gihe APR FC yujuje 49.
Ku munsi wa 25 uzakinwa hagati y’itariki 25 na 27 Mata 2025, Etincelles FC izakira Rayon Sports kuri Stade Umuganda mu gihe APR FC izakirwa na Rutsiro FC.

Comments are closed.