APR FC mu nzira zo gutera gapapu Rayon Sports kuri rutahizamu Makusu Mundele

7,649

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ishobora gutera gapapu mukeba wayo, Rayon Sports, kuri rutahizamu w’Umunye-Congo Jean Marc Makusu Mundele kuri ubu udafite ikipe.

Makusu uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo, kuri ubu ari kubarizwa muri Algeria aho ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2022.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30, yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports ariko impande zombi ntizirumvikana ku igurwa rye kuko ibyo asaba birimo umushahara w’ibihumbi 3$ ukiganirwaho.

Mu gihe ibyo bikiri mu biganiro, amakuru agera kuri IGIHE natwe dukesha iyi nkuru ni uko APR FC na yo yamaze gutera intambwe yo kugura uyu rutahizamu ngo azayikinire guhera mu mwaka w’imikino wa 2023/24.

Umwe mu bo hafi ya Makusu Mundele yavuze ko ibiganiro hagati y’uyu mukinnyi na APR FC byatangiye muri iyi minsi ndetse bisa n’ibyafashe umurongo muzima ku buryo yumva yaza gukinira iyi kipe yambara umukara n’umweru.

Ibiganiro by’impande zombi birashimangira amakuru avuga ko APR FC ishobora gutangira gukinisha abanyamahanga mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaba ryongereye abakinnyi amakipe yemerewe, bakaba 33 aho kuba 30 nk’uko bimeze muri uyu mwaka w’imikino.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yahamirije IGIHE ko batekereza ku kuba bajya bakinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu marushanwa Nyafurika iyi kipe izajya yitabira guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Jean-Marc Makusu Mundele wakiniye amakipe arimo Standard de Liège mu Bubiligi, AS Vita Club na Orlando Pirates na DC Motema Pembe, ni we ushobora kuba umunyamahanga wa mbere uguzwe n’iyi kipe y’Ingabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.