APR FC na Rayon Sports: Ni Ryari zizahurira mu mukino wa Gicuti?

151
kwibuka31

Ihangana rikomeye, ishyaka ridasanzwe, ubwitange n’amahane mu kibuga no hanze yacyo ni byo bigaragaza umwihariko w’umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, uzwi nka “Derby y’Imisozi 1000.” Ni umukino ushobora guhindura amateka y’umukinnyi, umutoza cyangwa umufana. Utsinzwe ahora mu gahinda, naho uwutsinze akishimira intsinzi nk’ibidasanzwe.

Nubwo guhurira muri shampiyona cyangwa andi marushanwa bisanzwe bigaragaramo ishyaka ridasanzwe, biragoye kumva aya makipe yateguye umukino wa gicuti hagati yayo. Cyakoza biheruka guhura mu mwaka ushize, ubwo Minisiteri ya Siporo yateguraga umukino wo kwereka Abanyarwanda ubwiza bwa Stade Amahoro yavuguruwe. Ibyo ni bimwe mu byatumye aya makipe ahurira muri uyu mukino.

Ibi bigaragaza ko iyo umukino utari uwa shampiyona cyangwa irindi rushanwa, buri kipe itakira  ubutumire bw’indi. Ni nayo mpamvu buri mwaka, iyo ingengabihe ya shampiyona y’u Rwanda ishyizwe ku mugaragaro, abafana bahita bashakisha itariki aya makipe azahuriraho. Ariko ku mikino ya gicuti, birangira amakipe yombi atinyanye.

Kugeza ubu, nubwo ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2025–2026 itarasohoka, amakipe yombi ari kwitegura imikino Nyafurika binyuze mu mikino ya gicuti. Rayon Sports izakira Yanga Africans yo muri Tanzania ku wa 15 Kanama mu mukino wa “Rayon Day” uzasoza icyumweru cya “Rayon Week.”

Uretse ibi, APR FC  nayo iri kwitegura irushanwa ryiswe “Inkera y’Abahizi” rizatangira ku wa 17 Kanama, rizahuza Power Dynamos yo muri Zambia, Azam FC yo muri Tanzania, AS Kigali na Police FC nabwo Rayon Sports ikaba itazagaragaramo.

Amakuru avuga ko APR FC yigeze gutumira Rayon Sports muri iri rushanwa, ariko iyi kipe ikabyanga ku munota wa nyuma. Brig. Gen Deo Rusangarwa, Perezida wa APR FC, yagize ati:

“Amakipe azitabira ni APR FC, Police FC, AS Kigali, Azam FC na Power Dynamos. Twari twatumiye na Rayon Sports ariko ku munota wa nyuma batubwira ko bitagishobotse. Ntabwo twamenya niba ari ubwoba cyangwa indi mpamvu.”

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yahakanye ko impamvu atari ubwoba, asobanura ko ari ikibazo cy’ihuriro ry’iminsi.

“Ntabwo twakwanga gukina na APR FC. Gahunda yahuriranye n’ibikorwa byacu na byo byari biri muri Rayon Week, bityo kubivanga ntibyashobokaga,”

Yagize ati: “Mu mateka, aya makipe yigeze guhurira mu mikino ya gicuti iteguwe n’abandi. Tariki 3 Ugushyingo 1996, i Nyamirambo, mu mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangirijwe n’inkongi, Rayon Sports yatsinze APR FC ibitego 5–2.

Tariki 26 Ukwakira 1997, ku mukino wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari yegukanye, yongeye gutsinda APR FC ibitego 5–2 kuri Stade Amahoro.

Umukino wa nyuma wa gicuti wahuje aya makipe wabaye mu 2016 mu irushanwa “AS Kigali Pre-Season Tournament” ryari ryateguwe na AS Kigali ku nkunga y’Umujyi wa Kigali. Icyo gihe APR FC yatsinze Rayon Sports muri 1/2, maze igatwara igikombe itsinze AS Vita Club igitego 1–0.

Kugeza ubu nta tegeko ribuza aya makipe guhura mu mikino ya gicuti, ariko nta na rimwe byigeze bitegurwa n’impande zombi.

Mu gihe  zombi zitegura imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere  y’umwaka wa 2025-2026 ,Rayon Sports imaze gukina imikino ya gicuti irimo uwo yatsinzemo AS Muhanga ibitego 4–0, ikanganya na Gasogi United 1–1, ndetse igatsindwa na Etincelles FC 1–0. Na ho APR FC yo imaze guhura na Police FC, Gasogi United, Gorilla FC n’izindi.

(Inkuru ya Janvier Manishimwe)

Comments are closed.