APR FC yatangiye nabi imikino Nyafurika itsindwa na Azam FC

220

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yatsinzwe na Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere wabereye i Dar es Salaam kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2024.

Umutoza Darko yari yakoze impinduka eshatu ugereranyije n’abakinnyi bari babanje mu kibuga ku mukino wa Super Cup na Police, aho Lamine Bah, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bari bafashe imyanya ya Mugisha Gilbert, Victor Mbaoma na Niyibizi Ramadhan.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yabonye uburyo bwa mbere bw’umukino ku munota wa 12 wonyine, biturutse ku kazi gakomeye ka Lamine Bah, Lamptey yisanze ari wenyine mu rubuga rw’amahina, gusa umupira yateye, umunyezamu aza kuwushyira hanze.

Nubwo muri rusange AZAM yihariraga umukino mu gice cya mbere, APR FC ni yo yongeye kugerageza umunyezamu ubwo Lampteye yongeraga gutera mu izamu atereye kure gusa aha ho Mohamed Mustafa aza kwufata neza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye n’impinduka kuri APR FC, aho Dushimimana Olivier Muzungu utagaragaye, yahaga umwanya Niyibizi Ramadhan.

Ikipe ya AZAM byayisabye umunota wa 53 ngo itere mu izamu bwa mbere gusa Pavelh Ndzila afata neza umupira wa Frank Tiesse.

Ku munota wa 54 umusifuzi w’umukino yahaye ikipe ya AZAM penaliti itavugwaho rumwe, ubwo yemezaga ko Niyomugabo Claude yakoreye ikosa Fei Toto mu rubuga rw’amahina. 

Penaliti yaje kwinjizwa neza na Jhonier Blanco, umwe mu banya Colombia batatu bakinira iyi kipe.

Umutoza wa APR FC yakoze impinduka yinjiza Victor Mbaoma, Odibo Godwin, Taddeo Lwanga ndetse na Alio Souane, gusa AZAM n’ubundi ni yo yakomeje kurema amahirwe yo gutsinda nubwo batayabyaje umusaruro.

Umukino warangiye APR FC itsinzwe na AZAM FC igitego 1-0 mu mukino ubanza.

APR FC yujuje umukino wa kane wikurikirana nta tsinzi.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024 kuri Sitade Amahoro.

Ikipe izakomeza hagati y’amakipe yombi izahura mu ijonjora rya kabiri n’ikipe izatsinda hagati ya JKU yo muri Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri.

Comments are closed.