APR FC yatsinze Etincelles isubira ku mwanya wa mbere

4,797

APR FC yatsinze ibitego bibiri ikipe ya Etincelles biyisubiza ku mwanya wa mbere wa championnat by’agateganyo.

Ikipe ya APR FC yisubije umwanya wa mbere w’agateganyo muri shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 4-2.

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yabanje kugirwa na Etincelles FC ariko mu minota ya nyuma ibona amanota 3.

APR FC Yafunguye amazamu ku munota wa 4 w’umukino,ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

Ntubyatinze ku munota wa 34 APR FC Itsinda igitego cya kabiri ibifashijwemo na Bizimana Yannick.

Etincelles FC yaje kwishyura igitego kimwe ku munota wa 2 mu yongerewe ku gice cya mbere ibifashijwemo na Hussein.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1.

Etincelles FC yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ihita yishyura kiriya gitego ku munota wa 59 ibifashijwemo na Muniru.

APR FC yahise yisubiraho ihita ishyiramo ibitego 2 ibifashijwemo na Mugisha Gilbert ku munota wa 64 na Ishimwe Christian Kuwa 79.

Uko urutonde ruhagaze nyuma y’umunsi wa 20 wa championnat

1. APR FC 40 Pts
2. Rayon Sports 39 Pts
3. Kiyovu Sports 38 Pts
4. AS KIGALI 37 Pts
5. Gasogi United 36 Pts
6. Police FC 33 Pts
7. Etincelles FC 33 Pts
8. MUKURA VS 25 Pts
9. Bugesera FC 25 Pts
10. Gorilla FC 25 Pts
11. Sunrise 24 Pts
12. Musanze FC 24 Pts
13. Rwamagana 19 Pts
14. Rutsiro FC 18 Pts
15. Marines FC 13 Pts
16. ESPOIR FC 11 Pts

Leave A Reply

Your email address will not be published.