APR FC yitegura guhura na Rayon Sport kuri uyu wa gatandatu imaze kunganya na Police FC
Imbere y’iminsi ibiri gusa ngo icakirane n’ikipe ya Rayon sport mu mukino w’amateka uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC imaze gutakaza amanota abiri nyuma yo kunganya n’ikipe ya Police FC bitsindanye igitego kimwe kuri kimwe.
Yari umukino wo ku munsi wa 12 wa Championnat y’u Rwanda RPL, umukino wabereye ku kibuga cya Kigali PELE Stadium iherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Ku munota wa 10 gusa ikipe nibwo Abedi BIGIRIMANA yafunguye amazamu ku ruhande rwa POLICE FC, ku mupira wari wahinduwe na Peter Agblevor asize Niyigena Clement. Amakipe abiri yakomeje gusatirana ari nako agenda arema uburyo bwo gutsinda ariko bikanga, ku munota wa 24 igitego cyishyuwe na Alioun Souane wa APR FC atsindisha umutwe kuri koruneri nziza yatewe na Ruboneka Jean Bosco.
Ikipe ya APR FC yakomeje gusatira POLICE FC Ku munota 43’, APR FC ibona Penaliti nyuma yaho Bigirimana Abedi yakiniye nabi Olivier Dushimimana, umusifuzi atanga penaliti.
Iyi Penaliti yahushijwe na Mamadou Sy wateye agapira gato gafatwa neza n’umuzamu Rukundo Onesime, iba ibuze amahirwe yo kurangiza igice cya mbere iri imbere ya Police FC.
Ku munota wa 75’, Police FC yahushije igitego cyabazwe ku mupira Ani Elijah yahawe na Bigirimana Abedi wari uwukuye kuri Muhozi Fred, awuteye mu izamu ukorwaho na Pavelh Ndzila ujya muri koruneri.
Ku munota wa 88’, Bigirimana Abedi yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC ku mupira wahinduwe na Ani Elijah, ariko hari habayeho kurarira.
Umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1.
Uyu mukino usize ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 18 ariko ikaba ifite ibirarane by’imikino itatu, Police FC idafite ikirarane na kimwe ikaba iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19 nyuma ya AS KIGALI iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 20, Rayon Sport, ikipe iri mu bihe byiza ikaza ku mwanya wa mbere n’amanota 26 n’ibirarane bibiri.
Mu kanya saa moya z’uyu mugoroba, ikipe ya Rayon sport irakira ikipe ya Muhazi Utd, ikaba ihabwa amahirwe yo gutsinda iyi kipe igashyiraho ikinyuranyo kunini hagati ye n’amakipe ayikurikiye.
Comments are closed.