Arabie Saoudite yatsinze Argentine yari imaze imikino 36 itazi gutsindwa icyo aricyo

6,890
Kwibuka30

Arabie Saoudite yatunguye Argentine iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Lusail Iconic Stadium, kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ugushyingo 2022, ishyira iherezo ku mikino 36 iki gihugu cyari kimaze kidatsindwa.

Argentine yitabiriye Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar imaze gukina imikino 36 itaratsindwa. Ni urugendo iyi kipe itozwa na Lionel Scaloni yatangiye mu 2019. Umukino iheruka gutsindwa ni uwayihuje na Brésil ibitego 2-0 [bya Gabriel Jesus na Roberto Firmino] hari muri ½ cya Copa America ku wa 3 Nyakanga 2019.

Nyuma y’iminsi 1239, La Albiceleste yakomwe mu nkokora na Arabie Saoudite, bituma itagera ku gahigo k’u Butaliyani, Ikipe y’Igihugu yamaze imikino 37 itaratsindwa.

Umukino wahuje Argentine na Arabie Saoudite warebwe n’abafana 88.012; watangiye iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Amerika cyahabwaga amahirwe gisatira cyane.

Ku munota wa kabiri gusa Lionel Messi yagerageje uburyo bw’igitego ariko umunyezamu wa Arabie Saoudite, Mohammed Khalil Al Owais awukuramo.

Ku munota wa munani, Argentine yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Leandro Paredes, ubundi kizigenza Lionel Messi atsinda igitego cya mbere ku munota wa 10.

Arabie Saoudite yatangiye kwibona mu mukino itangira guhanahana neza ariko kumenera mu b’inyuma ba Argentine bikagorana.

Ku munota wa 21, Messi yacomotse mu bakinnyi ba Arabie Saoudite azamuka yiruka wenyine atsinda igitego cya kabiri ariko umusifuzi w’igitambaro avuga yaraririye.

Argentine yakomeje gusatira bikomeye ari nako yotsaga igitutu ab’inyuma ba Arabie Saoudite, byatumye ku munota wa 28, Lautaro Martinez atsinda ikindi gitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.

Uyu rutahizamu wa Inter Milan yongeye gutsinda igitego ku munota wa 34 na bwo umusifuzi w’igitambaro avuga yaraririye. Muri uyu mukino, Argentine cyatsinze ibitego bitatu byanzwe n’abasifuzi.

Umukino wahise utangira gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi ahererekanya igice cya mbere kigiye kurangira mu minota itanu yinyongera, Kapiteni wa Arabie Saoudite, Al Faraj wari umaze kuvunika yasimbuwe na Nawaf Alabid.

Igice cya mbere cyarangiye Argentine iri imbere ku gitego kimwe ku busa bwa Arabie Saoudite.

Arabie Saoudite yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye ndetse bidatinze Saleh Alshehri yafunguye amazamu ku munota wa 48.

Kwibuka30

Iki gihugu cyo mu Barabu cyari cyongereye umurindi mu gusatira ndetse birayihira.

Ku munota wa 53, Salem Al Dawsari yazamukanye umupira atera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Emiliano Martinez awukoraho ariko umurusha imbaraga, igitego cya kabiri cyinjira gityo.

Argentine yahise itangira gusatira ishaka kugaruka mu mukino hakiri kare ariko umunyezamu Al Owais ayibera ibamba.

Ku munota wa 80, Argentine yabonye coup franc yari ahantu heza ariko Messi ayiteye umupira awutera hejuru imitima y’abafana be na Argentine muri rusange ikomeza guhagarara.

Arabie Saoudite yahisemo kugarira, kuryama cyane mu gutinza iminota ari nako irekera Argentine umupira igakina ariko igitego gikomeza kubura.

Mu minota umunani y’inyongera Myugariro Al Shahrani wa Arabie Saoudite yagonganye n’umunyezamu we Al Owais asohorwa mu ngobyi y’abarwayi.

Umukino warangiye Arabie Saoudite iri ku mwanya wa 53 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, itsinze Argentine ya gatatu ibitego 2-1.

Uyu mukino ni wa 17, Arabie Saoudite yakinaga mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo itatu, itsindwa 11, inganya ibiri. Iki gihugu cyinjijwe ibitego 39, gitsinda 11.

Mbere y’umukino wa Arabie Saoudite, Argentine yatsinze imikino 25, inganya 11.

Argentine ifite ibikombe by’Isi bibiri [1978 na 1986] iheruka ku mukino wa nyuma mu 2014 ubwo yatsindwaga n’u Budage igitego 1-0 hitabajwe iminota y’inyongera mu gihe mu 2018 yatsindiwe muri 1/8 n’u Bufaransa ibitego 4-3.

Mu Itsinda C, umukino wa kabiri Argentine izawukina na Mexique ku wa Gatandatu, tariki 26 Ugushyingo saa 21:00 mu gihe Arabie Saoudite izaba yakinnyena Pologne saa 15:00.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.