AS Muhanga yiteguye ite shampiyona y’icyiciro cya
mbere 2025_2026?

887
kwibuka31

Ikipe ya AS Muhanga irakataje mu kwitegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, n’ubwo mu mikino itanu ya gishuti imaze gukina yatsinzwe ine, inganya umwe. Muri iyo mikino, yahuye n’amakipe akomeye arimo Rayon Sports, Amagaju FC ndetse na Mukura VS. Nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Mukura Vs ibitego 5-0, mu mukino wa gishuti wakiniwe kuri Stade ya Muhanga ku wa Gatatu tariki ya 20Kanama 2025, Perezida w’iyi kipe.

Uwitwa Nzayisenga Désiré, yatangaje ko ikipe igeze ahantu heza mu myiteguro, n’ubwo yatsinzwe ariko itacitse intege, akavuga ko yabahaye isomo rikomeye ry’uburyo igomba kwitegura neza, yagize ati:“Amakipe twahuye nayo amaze imyaka myinshi mu cyiciro cya mbere, nka Mukura VS yadutsinze ifite abakinnyi 20 bamaranye imyaka ine, twe dufite abamaze ukwezi kumwe n’abandi bataramara ibyumweru bibiri, navuga ko Ikipe yacu itari habi cyane, imikino ya gishuti twakinnye yari ukwisuzuma, rero ntibyatuma ducika intege kuko mu mupira gutsinda no gutsindwa byose birashoboka“.

Perezida Nzayisenga yakomeje avuga ko bamwe mu bafashije ikipe gusubira mu cyiciro cya mbere batakiri kumwe nayo, akemeza ko abari bafite amasezerano bagihari kandi bitwara neza mu kibuga.

Perezida wa AS Muhanga Bwana Nzayisenga, yasabye abafana gushyigikira ikipe n’umutoza

Yaboneyeho gusaba abafana n’abakunzi bose b’ikipe kutitwaza umutoza abagaragariza ko nta gihe kirekire gishize ayitoza, bityo ko akwiye guhabwa umwanya akabanza akamenyerana n’abakinnyi ndetse akagira ibyo yubaka, ati:“Umutoza tumaranye ukwezi kumwe, ari kumwe n’abakinnyi ataramenya neza baturutse ahantu hatandukanye, wavuga ko adashoboye ute kandi mu mateka ye aho yanyuze hose yaritwaye neza?

Perezida yashoje yizeza abakunzi ba AS Muhanga ko mu mwaka w’imikino wa 2025–2026 ko ikipe izitwara neza, kandi ko idateganya gusubira mu cyiciro cya kabiri vuba, ati: “Ubu dufite abakinnyi 14 bashya bari kumenyerezwa binyuze muri iyi mikino ya gishuti, aho tuzabona icyuho tuzongeramo abandi, ariko twizeye ko ikipe izashimisha abafana n’abakunzi bayo uko babyifuza.”

Gatera Mussa, umutoza w’iyi kipe ya AS MUHANGA nawe yavuze ko imyiteguro igikomeje kugeza shampiyonacitangiye kandi ari nako hanakorwa imyitozo ihagije, uyu mutoza yemeza ko gutsindwa kw’imikino ya gishuti bakinnye atari iherezo ahubwo ari isomo rikomeye itanze ryo kurushaho gukomeza gutegura, ati: “Nibyo koko, mu mikino itanu twakinnye twatsinzwe ine, tunganya umwe, byadufashije kumenya intege nke dufite no kureba aho twakongera imbaraga, rero imyiteguro yo irakomeje kandi intego nyamukuru ni uguhatana ku rwego rwo hejuru muri shampiyona ikipe ikitwara neza.

N’ubwo ubuyobozi n’abatoza bavuga ko ikipe iri mu nzira nziza, bamwe mu bafana ntibanyuzwe n’imyitwarire yayo. Uwitwa Muhawenimana, wemeza ko ari umufana wa AS Muhanga mu gahinda kenshi yavuze ko abona ikipe nta cyerekezo cyiza ifite ashingiye ko mu mikino ya gishuti imaze gukinwa ntawo yitwayemo neza uretse uwo yanganyije na Amagaju FC, ati: “Ibi biterwa n’umutoza mushya w’iyi kipe, kuko yavuze ko abakinnyi bari bahasanzwe badashoboye, hakazanwa abandi bashya, abakinnyi twazamukanye hafi ya bose bari bakomeye kandi bari buyifashe kwitwara neza.” Yashoje asaba ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwirukana umutoza kuko adashoboye, ati: “Uyu mutoza yaduteye ibibazo, yirukanye abakinnyi bari budufashe, atuzanira umuzamu ngo ni Bonheur udatanga umusaruro, twakinnye imikino itanu, muri yo twatsinzwe ine, tunganya umwe. Ikipe nta cyizere cy’uko izitwara neza mu cyiciro cya mbere.”
Bamvugane Théogène, nawe ufana iyi kipe agaragaza ko iri mu nzira mbi bitewe n’abakinnyi bashya yazanye badatanga umusaruro gusa we ntashyigikiye ko umutoza yirukanwa ahubwo amusaba kongera imbaraga, ati: “Mu bakinnyi b’abahanga twazamukanye hasigayemo batatu gusa. Numvaga abo twari dufite dukwiye kubasigarana bose ahubwo tukongeraho abandi batatu babafasha“. N’ubwo bimeze bityo yakomeje agira ati: “Turasaba ko hongerwamo n’abandi bakomeye, ikipe ikaba yakwitegura neza kugira ntizongere ku manuka mu kiciro cya kabiri.” Yasoje ashimangira ko abafana biteguye gukomeza
gushyigikira ikipe yabo igihe izaba iri kubaha ibyishimo kandi yitwara neza mu kibuga. Ati: “Twe abafana tuzayishyigikira igihe cyose izaduhesha ibyishimo kandi ikagaragaza ko iri kwitwara neza.” Kubwo kwitwara nabi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Ikipe ya As Muhanga yamanutse mu kiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 isiga yanditse amateka mabi kuko yamanutse nta mukino n’umwe itsinze, gusa nyuma yarongeye iriyubaka yitwara neza mu cyiciro cya kabiri, aho muri Gicurasi 2025 yazamutse, izamukana na Gicumbi FC n’ubundi igaruka muri shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere y’Umwaka w’imikino wa 2025-2026.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)

Comments are closed.