ASAKE YASHYIZWE KU NTEBE Y’ICYUBAHIRO NYUMA YO GUCA AGAHIGO.

726

ASAKE YAKOZE AMATEKA YO GUTANGIRA 2025 AYOBOYE ABANDI MURI 2025

Buri cyumweru, urubuga Turn Table Charts rukora urutonde rw’indirimbo zikunzwe muri Nigeria, rusohora urutonde rw’izikunzwe, cyane, akenshi bigaragazwa n’umubare w’abazumvise. Album ya gatatu yaAhmed Oolade, uzwi nka Asake, ikomeje kuyobora muri uyu mwaka, dore ko buri cyumweru nta ndirimbo n’imwe y’umuhanzi wo muri icyo gihugu irabasha kuyishyigura ku mwanya wa mbere.

Iki cyumweru ni icya 15, iyi album iyoboye muri icyo gihugu, kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa by’uyu muhanzi w/imyaka 30, akaba ari umushinga wa gatatu mugari yari ashyize hanze nyuma ya Work of Arts yasohoye muri 2023, ikaza no kwegukana igihembo ikurikiye iyitwa Mr. Money.

Uyu muhanzi watoranyijwe mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards kabiri kose, yaje no gutoranywa nk’umuhanzi w’umwaka muri 2024, akaba anatangiye 2025, umuzingo we w’indirimbo yise Lungu Boy yasohoye muri Nyakanga 2024, ukomeje kumuzamurira izina. Abaye umuhanzi wa mbere ukoze ibi mu guhugu cya Nigeria.

Comments are closed.