Ataramara n’ukwezi, Minisitiri w’intebe mushya yahise atumizwaho na SENA ahatwa ibibazo


Abasenateri bafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, kugira ngo asobanure ingamba nshya zizakoreshwa nyuma y’uko Leta itabashije kugera ku ntego yari yihaye mu 2024, yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara.
Raporo y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, yashyikirijwe Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yagaragaje ko intego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi itagezweho kuko Abanyarwanda bakoreshaga inkwi n’amakara bari 83.3% mu 2017 bagomba kugera kuri 42% mu 2024, itagezweho.
Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwerekanye ko ahubwo ikoresha ry’inkwi n’amakara mu 2024 ryazamutse rikagera kuri 93,8%.
Perezida w’iyo Komisiyo, Hon Nsengiyumva Fulgence yagize ati: “Abaturage benshi baracyashishikajwe no gukoresha inkwi, bituma ibiti bisarurwa ku bwinshi ndetse rimwe na rimwe bitaranakura”.
Kuri ubu u Rwanda rwihaye intego ko gukoresha inkwi n’amakara bizagera kuri 42% mu 2030.
Senateri Nsengiyumva yavuze ko hakenewe isuzuma rya buri mwaka kugira ngo iyo ntego igerweho.
Abasenateri bahamagaje Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ingamba nshya zo gufasha abaturage kubona ingufu zitangiza ibidukikije hagamijwe kugera kuri iyo ntego.
Sen. Nsenguyumva ati: “Ibi bigomba kugenzurwa buri mwaka kuko bifite aho bihurira n’inzego nyinshi zirimo iz’’ibidukikije, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubutegetsi bw’Igihugu, uburezi n’izindi.”
Yunzemo ati: “Sena yanzuye gutumira Minisitiri w’Intebe gutanga ibisobanuro mu magambo kuri iyi ngingo.”
Ubumenyi buke ku ngufu zitangiza ibidukikije
Raporo yagaragaje ko abaturage benshi bataramenya uburyo bwo guteka bukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.
Raporo yagaragaje ko hari abaturage batamenya ibikoresho by’ibicanwa bigira imyotsi byangiza imyanya y’ubuhumekero ku baturage, mu guteka cyangwa inkunga Leta itanga.
Hari n’abongera kugurisha ibyo bahawe ku nkunga, n’abumva ko gaze ari mbi, ishobora guteza impanuka cyangwa kanseri. Abenshi baracyakoresha gaze bayivanga n’inkwi.
Sen. Nsenguyumva yavuze ko 25% by’abaturage bagaragaje ko bagira ibicanwa by’inkwi n’amakara ku buryo buhoraho.
Amashuri no mu mijyi ni ho bakoresha inkwi nyinshi
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yakoze ubushakashatsi mu 2021, bwerakana ko mu Mujyi wa Kigali hinjira nibura imifuka 60.000 y’amakara buri cyumweru, bivuze ko hegitari 200 z’amashyamba zitemwa buri cyumweru, zingana na hegitari 9,600 buri mwaka, bikadindiza gahunda yo kuva ku gucana inkwi.
Senateri Pelagie Uwera yavuze ko 45.2% by’inkwi zikoreshwa n’amashuri, asaba ko hashyirwaho ingamba zo gukoresha ibibisimbura.
Yagize ati: “Imbaraga zikwiriye kujya ahangaha cyane aho tubona bakoresha inkwi n’amakara cyane babanze bagabanye icyo kiguzi batera igihugu.”
Yashyigikiye uwo mwanzuro avuga ko Guverinoma ikwiye gusobanura ingamba zihamye kugira ngo hagabanywe ibyo bicanwa.
Comments are closed.