“Aya matora atandukanye n’ayubushize aho batwoherezaga mu marimbi” Dr. HABINEZA Frank

1,646

Frank Habineza, umukandida perezida mu matora ateganyijwe ku wa mbere mu Rwanda yavuze ko nubwo nk’ishyaka rye ritavuga rumwe n’ubutegetsi rigihura n’ibibazo ubu imyumvire ya politike itameze nko mu 2017 ubwo mu kwiyamamaza boherejwe mu irimbi, bagaterwa amabuye, bagafungwa n’ibindi, nk’uko abivuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Habineza urimo kwiyamamaza kuba perezida ku nshuro ya kabiri, yavuze ko mu turere 26, kuri 30 tw’u Rwanda, bamaze kugeramo biyamamaza, muri Ngoma na Rulindo “niho twahuye n’ibibazo”, nk’uko abivuga.

Yavuze ko muri utwo turere tubiri: “Habayeho kutuvangira, gufungisha abantu amaduka, kubwira abantu kujya ahandi n’ibindi…”

Habineza ukuriye Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, yavuze ko mu tundi turere 24 ho bakiriwe neza n’abayobozi bose b’uturere.

Ati: “Mu by’ukuri wavuga ko bitandukanye na 2017 aho batwohereje mu irimbi, ndetse tugakubitwa, tugaterwa amabuye, aho twafungiranywe muri stade. Mu by’ukuri imyumvire yarahindutse cyane, demokarasi iragenda itera indi ntambwe tuva ahatameze neza tujya aheza.”

‘Twahuye n’ibintu byinshi bikomeye’

Frank Habineza wari umudepite mu nteko ishinga amategeko icyuye igihe, yavuze ko kugira ngo ishyaka rye rigere mu nteko byabaye urugendo rukomeye rugaragaza imyumvire ya politike mu Rwanda, n’uburyo igenda ihinduka.

Yagize ati: “Ubwo twashingaga iri shyaka mu 2009, twahuye n’ibibazo bikomeye byo kuturwanya. Twarakubiswe iyo twakoraga inama, bamwe mu barwanashyaka bacu barafunzwe, bamwe, nanjye ndimo, barahunze, ndetse mu 2010 bishe uwari visi perezida wanjye, ntituzi uwamwishe, n’ubu dutegereje ibyavuye mu iperereza.”

Uwari visi perezida we ni André Kagwa Rwisereka wishwe aciwe ijosi umurambo we ukajugunywa mu nkengero z’umujyi wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda aho yari afite akabari kari kazwi nka Sombrero Club.

Mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi, Habineza yongeyeho ati: “Twahuye n’ibintu byinshi bikomeye kugira ngo iri shyaka ribeho, ariko turihangana turakomeza kugeza nyuma y’imyaka ine mvuye mu buhungiro ishyaka ryacu rikandikwa.”

Comments are closed.