Ba Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bahuriye i Doha

4,245
kwibuka31

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bahuriye i Doha muri Quatar.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Werurwe 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi bahuriye i Doha mu gihugu cya Quatar ku butumire bwa Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani uyobora icyo gihugu cya Quatar, bikavugwa ko abo bayobozi babiri baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na ministere y’ububanyi n’amahanga ya Quatar, rivuga ko abo bayobozi bashimiye imbaraga n’ubushake bw’igihugu cya Angola mu kugarukana amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’imyanzuro yavuye mu nama yahuze abayobozi ba SADC na EAC yabereye muri Tanzaniya.

Bongeye bemeranywa guhagarika imirwano no gushyira hamwe mu gushakira amahoro n’umutekano birambye mu burasirazuba bwa Congo.

Muri iri tangazo, abayobozi bombi bashimiye igihugu cya Quatar n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Ibihugu bibiri bimaze igihe kitari gito bitarebana ryiza nyuma y’aho umutwe wa M23 wubuye imirwano kuri Leta ya Congo, icyo gihugu kikavuga ko cyatewe n’U Rwanda mu mutaka wa M23 Tshisekedi Felix yakomeje yita igishushungwe gikorera mu kwaha k’u Rwanda, ariko abayobozi ba Kigali bakomeje guhakana ayo makuru, ahubwo bagashinja Congo gucumbikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ukoze genocide mu Rwanda ukaba ugifite umugambi wo kongera gutera u Rwanda.

Mu minsi yashize aba bayobozi babiri bumvikanye baterana amagambo mu itangazamakuru, ndetse Perezida Felix Tshisekedi we ubwe yari yarivugiye ko atazigera ahura na Kagame w’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bahuriye i Doha muri Quatar

Uyu mubonano ubaye mu gihe kuri uyu wa kabiri hari hateganijwe ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bikabera i Louanda ariko mbere y’amasaha make ngo bibe uwo mutwe ugahita utangaza ko utari bwitabire ibyo biganiro bitewe n’ibihano umuryango w’ibihugu by’uburayi byafatiye bamwe mu bayobozi b’uwo mutwe.

Comments are closed.